Dosiye ya Mugisha ukurikiranyweho kwica agonze mugenzi we, yageze mu Bushinjacyaha

Jan 31, 2026 - 07:41
 1
Dosiye ya Mugisha ukurikiranyweho kwica agonze mugenzi we, yageze mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Mugisha ukurikiranyweho kwica agonze mugenzi we, yageze mu Bushinjacyaha

Jan 31, 2026 - 07:41

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Mugisha David Gakuba ukekwaho icyaha cyo kwica agonze Ngabo Eric.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Mugisha David Gakuba ukekwaho icyaha cyo kwica agonze Ngabo Eric.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 28 Mutarama 2026.

Amakuru avuga ko Mugisha David na Ngabo Eric bombi ari Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Amerika ari na ho babaga ariko bakaba bari baje mu Rwanda mu biruhuko.

Bivugwa ko ubwo bari i Kigali mu minsi ishize hari ibyo batumvikanyeho bishingiye ku mukobwa umwe muri bo yateretaga.

Ibyo ngo byaje gukurura umwuka mubi hagati y’abo bombi, mu minsi ishize ubwo bari muri kamwe mu kabari i Kigali bo n’urundi rubyiruko rw’inshuti zabo batangira gushyamirana bikomeye.

Bamwe muri urwo rubyiruko bari kumwe bavuze ko byamaze akanya abo bombi bashyamirana bigera ubwo Mugisha abwira Ngabo ko azamwica ndetse aza no kwinjira mu modoka aramugonga agwa hasi asubira inyuma arongera amuca hejuru.

Nyuma y’iryo bara ngo Mugisha ntiyigeze ava mu modoka yahise akomeza aragenda aho bivugwa ko yahise ajya kwishyikiriza inzego z’umutekano.

Nyuma haje kuza imbangukiragutabara itwara Ngabo ariko abamubonye bavuga ko yahageze yamaze gushiramo umwuka.

Urupfu rw’uwo musore rwakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga haba muri urwo rubyiruko rwari ruhari ibyo biba n’abandi bagaragaza ko Mugisha akwiye gukanirwa urumukwiye.

Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com