Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Ku wa 29 Nzeri 2025 Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe 'Camarade ' afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranywaho ibyaha.
Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwasomeye umwanzuro mu ruhame aho nta n'umwe mu bo mu muryango wa Kalisa Adolphe witabiriye iryo somwa. Icyakora hari abanyamakuru bari bategerezanyije amatsiko ibiva mu mwanzuro w'urubanza.
Ni umwanzuro uvuga ko inzitizi zatanzwe na Kalisa Adolphe zo kuba Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kumuburanisha nta shingiro zifite kuko atuye mu ifasi urukiko rukoreramo.
Ikindi kandi Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zirimo gukomeza gukora iperereza, ibyaha akurikiranweho abihamijwe birengeje imyaka ibiri kandi rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zo kuba yabangamira iperereza igihe yaba ari hanze.
Kalisa Adolphe wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA akurikiranyweho ibyaha; kunyereza umutungo, n'icyaha cyo gukora, guhindura inyandiko mpimbano. Umwanzuro w'urukiko utanga iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo.
Kuri ubu Kalisa Adolphe arahita ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge riri I Mageragere nkuko amategeko abiteganya ko umwanzuro ugisomwa uhita uhinduka itegeko uwari muri kasho akajya mu igororero.
Ibihano ku byaha akurikiranyweho
Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano
Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.







