DRC:Jenerali Christian Tshiwewe arimo kubazwa ku mugambi wo kwica Perezida Tshisekedi
DRC:Jenerali Christian Tshiwewe arimo kubazwa ku mugambi wo kwica Perezida Tshisekedi
Mu gihe hashize igihe havugwa amakuru y’igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi Coup d’État muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ubuyobozi bw’igisirikare cy’iki gihugu bwatangaje ko hari abasirikare bakuru bafunzwe bazira imyitwarire idahwitse. Muri bo, haravugwamo Jenerali Christian Tshiwewe Songesha, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, yavuze ko Gen Tshiwewe ari kubazwa ku ruhare akekwaho mu mugambi wo guhitana Perezida Félix Tshisekedi. Ibi yabitangaje ku wa 15 Nyakanga 2025, ashimangira ko ibyo bikorwa ari ibidasanzwe kandi bigaragaramo ubugambanyi bukomeye.“Umunsi bafashe Gen Tshiwewe, numvise abantu bavuga ngo ni uko ari uwo mu bwoko runaka. Mbese Perezida yazamuraga abantu mu ntera abishingiye ku bwoko? Ibyo ni ibitekerezo biteye impungenge,” — Kabuya.
Yongeyeho ko uwo Jenerali atigeze ahakana ibyo aregwa, ahubwo ngo yicaye aceceka, nta gisobanuro na kimwe atanga ku byamuvuzweho.“Uwamuzamuye mu ntera ni we ushaka kwikiza? Ibyo ni amahano. Niba umuntu nk’uwo atabazwa, abandi bo bizagenda bite?” — yakomeje.
Ku rundi ruhande, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Gen Jules Banza Mwilambwe, yavuze ko abatawe muri yombi bazacukumburwaho, abatagize uruhare bazarekurwa, naho abagaragarwaho ibyaha bakabiryozwa.
Maj. Gen. Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’igisirikare, na we yemeje ibi, avuga ko imyitwarire y’abasirikare bakuru bafunzwe itari ikwiriye abasirikare bakuru bashinzwe umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu, Gen Christian Tshiwewe ntaragezwa imbere y’ubutabera, bityo ibimuregwa bikaba bitaratangazwa ku mugaragaro.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa turayibagezaho vuba bidatinze….





