Element yongeye guhakana iby'urukundo rwe na Kelia Ruzindana witabiriye Miss Rwanda

Apr 1, 2026 - 22:06
 0
Element yongeye guhakana iby'urukundo rwe na Kelia Ruzindana witabiriye Miss Rwanda

Element yongeye guhakana iby'urukundo rwe na Kelia Ruzindana witabiriye Miss Rwanda

Apr 1, 2026 - 22:06

Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo MUGISHA Fred Robinson uzwi nka Element yasobanuye iby'urukundo ruvugwa hagati ye na Kelia Ruzindana agaragaza ukuri kwabyo.

Inkuru y'aba yatangiye ubwo uyu mukobwa witwa Ruzindana Kelia yitabiraga amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda, Element akagaragara kenshi mu kwamamaza uyu mukobwa ngo atorwe.

Kuva irushanwa ry'iyi Miss Rwanda ryarangira abantu benshi barimo itangazamakuru bagiye bavuga inkuru ziganisha ku mubano wihariye wa element na Kelia cyakora bo bakomeza kubihakanira kure nubwo amagambo ataretse kuvugwa.

Mu kiganiro Element aherutse kugirana n'abarimo Reagan na Faustino ku IGIHE yongeye guhakanira kure ibyo gukundana na Ruzindana Kelia avuga ko kwamamaza uyu mukobwa byatewe nuko biganye kandi yagombaga kubikorera Icyo amufasha.

Element yavuze ko akiri ku ishuri yiganye na musaza wa Kelia Ruzindana naho Kelia we yiga inyuma yabo bityo yabikoraga nk'ubikorera abavandimwe be cyane ko we yari amaze kugira izina ryumvwa Kandi rizwi na benshi.

Muri iki kiganiro Element yavuze ko muri iyi minsi ahugiyec yane ku mushinga wa alubumu ye ya mbere ashaka gushyira hanze uyu mwaka izaba iriho indirimbo 10 yemeza ko zizaryohera abakunzi be n'umuziki nyarwanda muri rusange.