Ese icyi cyago kizacika Abarenga ibihumbi bitanu bakurikiranyweho ruswa mu myaka itatu ishize

Feb 10, 2024 - 07:05
 0
Ese icyi cyago kizacika Abarenga ibihumbi bitanu bakurikiranyweho ruswa mu myaka itatu ishize

Ese icyi cyago kizacika Abarenga ibihumbi bitanu bakurikiranyweho ruswa mu myaka itatu ishize

Feb 10, 2024 - 07:05

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye 2643 z’abakurikiranyweho ruswa zarimo abantu 5507.

Mu 2020-2021, RIB yohereje amadosiye 885 yarimo abantu 1597, mu 2021-2022 hatanzwe amadosiye 894 aregwamo abantu 2205 mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 hatanzwe dosiye 864 ziregwamo abantu 1705.

Yakomeje ati “Mu kurwanya ruswa nta muntu uri hejuru y’amategeko, murabizi mu magororero hafungiweyo ab’ingeri zose haba abo ku rwego rwa ba minisitiri n’abandi bose muzi. Ntavangura ribaho mu gukurikirana ibyaha bya ruswa.”

Yavuze ko mu myaka itatu ishize, n’abantu bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranywe barimo abacamanza babiri, abashinshacyaha batanu, abahesha b’inkiko batanu, abunganizi batatu n’abagenzacyaha 16.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko nta gihugu gishobora gutera imbere cyaramunzwe na ruswa ari nayo mpamvu ikwiye kurandurwa burundu.

Yasabye abakora mu nzego z’ubutabera kwiheraho mu kurwanya ruswa mu rwego rwo kubaka icyizere bagirirwa mu gutanga ubutabera buboneye.

Yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko by’umwihariko ku byaha bya ruswa.

Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimbable Havugiyaremyi, yagaragaje ko impamvu abantu bakora mu nzego z’ubutabera bakigaragarwaho na ruswa harimo n’abatari inyangamugayo.

Ati “Muri izi nzego nabo ni abantu, ntabwo ari abatagatifu. Nk’uko no muri sosiyete muri rusange batari abatagatifu no mu nzego dukorera habamo abantu bagira imyitwarire itari yo ndetse bashobora kugaragarwaho na ruswa.”

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, washyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa, ruvuye ku wa 54 rwariho mu mwaka wa 2022.

Abantu bagera ku 5500 bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu myaka itatu ishize
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268