Ese warubizi wowe? Ngibi ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi kw'isi

Feb 8, 2024 - 12:21
 0
Ese warubizi wowe? Ngibi ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi kw'isi

Ese warubizi wowe? Ngibi ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi kw'isi

Feb 8, 2024 - 12:21

Kumenya umubare w’abatuye ibihugu ni ingenzi cyane cyane iyo bigeze ku igenamigambi rikorwa n’ubuyobozi bureberera abo baturage, imibare y’abatuye ibihugu ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri iyi ntandiko tugiye kugaragaza urutonde rw’ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi ku isi.

1. Ubushinwa

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere gituwe n’abantu benshi cyane ku isi kugeza ubu, iki gihugu gituwe n’abantu barenga miliyari na miliyoni magana ane (miliyari 1.4)

2. Ubuhinde

Ubuhinde nibwo buza ku mwanya wa kabiri nabwo bukaba butuwe n’abantu barenga miliyari na miliyoni magana ane, (Miliyari 1.4) iki gihugu gifite abaturage benda kungana n’abatuye ubushinwa ariko abatuye ubushinwa ni benshi kurusha abatuye ubuhinde gusa amakuru agaragaza ko ubwiyongere bw’abahinde buri ku uvuduko uri hejuru ku buryo byitezwe ko umubare w’abatuye ubuhinde uzaruta uw’abatuye ubushinwa.

3. Leta zunze ubumwe z’Amerika

Iki ni igihugu gutuwe n’abantu miliyoni 330, iki gihugu izwiho kuba cyarateye imbere mu ikoranabuhanga, kandi kikaba igihugu na none kirimo abantu bafite imico inyuranye bitewe n’ingeri nyinshi z’abantu batuye iki gihugu.

4. Indonesia:

indonesia ni igihugu cya kane gituwe cyane kuko abantu bagera kuri miliyoni 270 nibo bahatuye.

5. Pakisitani:

ku mwanya wa gatanu hariho igihugu cya Pakisitani gituwe n’abagera kuri miliyoni 220.

6. Brazil:

Brazil ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 210,iki gihugu cyamenyekanye cyane ku ishyamba rya Amazon.

7. Nigeria:

igihugu cya Nijeriya cyiza ku mwanya wa 7 mu bihugu bituwe cyane kusi, iki guhugu gituwe n’abantu miliyoni 200, kikaba igihugu cya mbere cy’Afurika gituwe cyane.

8. Bangladesh:

N’ubwo igihugu cya Bangladesh ari gito iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 160.

9. Russia:

Uburusiya ni kimwe mu bihugu binini ku isi, iki gihugu gituwe na miliyoni 145 z’abaturage.

10. Mexico:

Mexico iri ku mwanya wa cumi mu guturwa cyane, ituwe n’abantu miliyoni 128.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06