Ethiopia :Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yibarutse abana batanu icyarimwe

May 8, 2026 - 17:17
 0
Ethiopia :Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yibarutse abana batanu icyarimwe

Ethiopia :Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yibarutse abana batanu icyarimwe

May 8, 2026 - 17:17

Umugore wo muri Ethiopia wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yibarutse abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe, ibintu byatangaje benshi kubera uburyo bibaho gake cyane ku Isi.

Mu gihe hari imiryango myinshi ihanganye n’ikibazo cyo kubura urubyaro, umugore wo muri Ethiopia witwa Bedriya Adem ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka abana batanu icyarimwe, nyuma y’imyaka 12 yari amaze ategereje kubona umwana.

Uyu mugore w’imyaka 35 wo muri Leta ya Harari yavuze ko imyaka yose yamaze atabyara yabaye igihe gikomeye cyuzuyemo intimba, kwiheba no gusenga asaba Imana kuzamugirira impuhwe.

Bedriya yabyaye abana bane b’abahungu n’umukobwa umwe ku wa 5 Gicurasi 2026 mu Bitaro bya Hiwot Fana, abyara abazwe kubera ubwinshi bw’abana yari atwite. Abana bose n’umubyeyi wabo bakomeje gukurikiranwa n’abaganga ariko bavuga ko bameze neza.

Abana bahawe amazina ya Naif, Ammar, Munzir, Nazira na Ansar. Buri mwana yavukanye ibiro biri hagati ya 1,3 na 1,4, ibintu abaganga bavuga ko bishimishije ku bana benshi bavutse icyarimwe.

Uyu mubyeyi yavuze ko amagambo amunanira asobanura ibyishimo afite nyuma y’igihe kinini yarabuze urubyaro.

Ati “Nta jambo nabona risobanura uko numva meze uyu munsi. Njye n’umugabo wanjye twari tumaze imyaka 12 dutegereje umwana n’umwe gusa, none Imana itugabiye abana batanu icyarimwe.”

Yakomeje avuga ko hari igihe yageraga akumva yihebye kubera ibibazo byo kutabyara, cyane cyane bitewe n’uko bamwe mu baturage bamusekaga cyangwa bakamugirira impuhwe.

Ati “Hari igihe numvaga ngiye gucika intege. Nabonye abantu benshi babyara nkiri njyenyine. Namaraga igihe nsenga Imana nyisaba ko nibura yazampa umwana umwe.”

Bedriya yavuze ko igihe yamenyaga ko atwite byamubereye inkuru nziza cyane, ariko nyuma aza gutungurwa no kubwirwa ko atwite abana benshi icyarimwe.

Ati “Ubwa mbere abaganga bambwiye ko ntwite abana bane. Byarantunguye cyane. Nyuma baza kumbwira ko harimo n’uwa gatanu. Nari nkiri kubyakira kugeza igihe mbabonereye bose.”

Abaganga bo mu Bitaro bya Hiwot Fana batangaje ko uyu mugore yakurikiranwe byihariye kuva amenye ko atwite abana benshi, kuko bene ubu butwite bukunze kugira ibyago byinshi haba ku mubyeyi no ku bana.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri ibi bitaro, Dr. Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko abaganga bakoze ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’uyu mubyeyi n’abana be bugume mu murongo mwiza.

Ati “Twakomeje kumwitaho mu buryo bwa hafi cyane kuva igihe yamenyeye ko atwite abana benshi. Twamuhaga ubujyanama, imiti n’ubundi bufasha bwose bukenewe kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’abana bugire umutekano.”

Uyu muganga yavuze ko kuba aba bana baravutse bafite ibiro biri hejuru y’ikilo kimwe ari amahirwe akomeye, kuko abana benshi bavuka ari benshi usanga bafite ibibazo by’ubuzima bitewe no kugira ibiro bike cyane.

Ati “Iyo umwana avukanye afite hejuru y’ikilo kimwe aba afite amahirwe menshi yo gukura neza. Ubu abana bari kwitabwaho n’abaganga kandi turi kubona ko ubuzima bwabo buri kugenda neza.”

Ikindi cyatangaje benshi ni uko Bedriya atifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guhuriza intanga muri laboratwari buzwi nka IVF, ahubwo yatwise aba bana mu buryo busanzwe.

Abaganga bavuga ko gutwita abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe ari ibintu bibaho gake cyane ku Isi. Imibare y’ubuvuzi igaragaza ko bishobora kuba ku mugore umwe gusa muri miliyoni 55 babyaye.

Bamwe mu batuye aho uyu muryango uba bagaragaje ko batewe ishema no kubona uyu mugore wari umaze imyaka myinshi ababaye abonye umugisha w’abana benshi icyarimwe.

Bedriya yavuze ko nubwo kurera abana batanu icyarimwe bizaba bisaba imbaraga nyinshi, afite icyizere ko Imana yamufashije kubabona izanamufasha kubarera.

Ati “Nzi ko atari ibintu byoroshye kurera abana batanu icyarimwe cyane cyane ku muryango ubayeho mu buzima busanzwe nk’ubwacu. Ariko Imana yabampaye ntabwo izadutererana.”

Uyu mugore utunzwe n’ubuhinzi yavuze ko ubu icyamubabaje cyose cyashize, kuko kubona abana be ari bazima ari cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi byose.