Frank Gashumba yacyeje umukobwa we ahamya ko ariwe ufite agatubutse mu myidagaduro ya Uganda
Frank Gashumba yacyeje umukobwa we ahamya ko ariwe ufite agatubutse mu myidagaduro ya Uganda
Umubyeyi wa Sheilah Gashumba yamucyeje amugaragaza nk'umwe mu bakora mu myidagaduro mu gihugu Cya Uganda ufite agatubutse.
Frank Gashumba umubyeyi wa Sheilah Gashumba umunyamideli akaba n'umuvangamiziki mu gihugu Cya Uganda,yacyeje uyu mukobwa we amuvugaho ibitari bizwi na buri umwe mu basanzwe bazi uyu mukobwa.
Uyu mugabo uri mu bavuga rikumvikana mu gihugu Cya Uganda yatangaje ko Umukobwa we Sheilah Gashumba ashobora kwinjiza amafaranga menshi cyane akabakaba kuri Miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda ku isaha imwe gusa.
Frank Gashumba yanagarutse ku buryo yigeze kugira ikibazo cy'amafaranga bikaba ngombwa ko ashaka uyamutiza akaza gutungurwa n'uko yayahawe n'uyu mukobwa we nyamara ataramukekeragaho angana gutyo bituma areka kumushidikanyaho.
Ubusanzwe Frank Gashumba ni umushoramari ukomeye mu gihugu Cya Uganda akaba umwe mu bafite agatubutse muri icyo gihugu akomora ku bigo bikomeye Abereye umuyobozi nka kompanyi ya Mali group na Sisimuka Uganda.
Sheila Gashumba ni umunyamakuru ubifatanya no kuvanga imiziki aho agenda anategura ibirori bitandukanye ayobora akanashoramo amafaranga bikaba mu bimwinjiriza amafaranga.






