Gahunda y'abimukira mu Rwanda: Perezida wa Tchèque yashyigikiye gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gukemura ibibazo by’abimukira

Apr 6, 2024 - 07:09
 0
Gahunda y'abimukira mu Rwanda: Perezida wa Tchèque yashyigikiye gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gukemura ibibazo by’abimukira

Gahunda y'abimukira mu Rwanda: Perezida wa Tchèque yashyigikiye gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gukemura ibibazo by’abimukira

Apr 6, 2024 - 07:09

Perezida wa Tchèque, Petr Pavel yashimye uburyo u Rwanda n’u Bwongereza bishaka gukoresha mu gukemura ikibazo cy’abimukira binjira i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko hakenewe uburyo bwo kugikemura haherewe mu mizi.

Pavel yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, nyuma y’ibiganiro byahuje abo bakuru b’ibihumbi byombi, byagarutse ku mubano usanzwe hagati yabyo n’uko warushaho gutezwa imbere.

U Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

U Rwanda rwemeye kwakira abo bimukira, ariko u Bwongereza bugatanga ibizakoreshwa mu kubitaho ndetse no kububakira ubushobozi butuma bagira icyo bigezaho.

Ni amasezerano yagiye yitambikwa kenshi kugeza ubwo abatayashyigikiye bayajyanye mu nkiko, n’ubu bikaba bikiganirwaho n’inzego z’ubuyobozi mu Bwongereza.

Perezida Pavel yagaragaje ko ubwo buryo u Rwanda rukoresha mu gukemura ibibazo by’abimukira butanga umusaruro, ahereye ku musaruro watanzwe na gahunda yo kwakira impunzi zivuye muri Libya zikazanwa mu Rwanda, zigafashwa gushaka ibindi bihugu bizakira zitekanye.

Ati “Ubu buryo bwo gukemura ikibazo uhereye aho cyaturutse ni bwiza cyane kurusha kugikemura cyamaze gukomera. Gukorana n’ibihugu bifite ubushake bwo gukemura ikibazo nk’u Rwanda, byatanga umusaruro cyane ku mpunzi”.

Ku bijyanye n’impunzi ziva muri Libya, izisaga 2000 zagejejwe mu Rwanda guhera mu 2019 zimaze kubona ibihugu bizakira.

Pavel yatangaje ko kubera umusaruro w’ubu bufatanye, igihugu cye giherutse gutanga miliyoni y’Amayero yo gufasha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), kwita kuri abo bimukira.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abimukira baba abo muri Libya cyangwa mu Bwongereza, cyashakirwa ibisubizo mu buryo butandukanye.

Yavuze ko u Rwanda rwahisemo uburyo rwumvaga bushoboka, aho kwicara ngo rurebere.

Ati “Ntabwo wakomeza guterwa ubwoba n’uko abantu bahunga umugabane, utumva icyabiteye ngo unagishakire umuti.”

Ku bufatanye n’u Bwongereza, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira hanyuma u Bwongereza bugatanga ibindi bakeneye birimo no kubafasha kubaka ubuzima bushya.

Ati “Twaravuze duti twe turi agahugu gato nta bushobozi bwinshi dufite, ntabwo byatworohera kubona amafaranga yo kugaburira aba bantu n’ibindi. Iby’amafaranga bivugwa muri aya masezerano, ni ayo gufasha u Rwanda gutuza aba bantu. U Bwongereza buzita kuri aba bantu ariko bagire n’uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kugira ngo ruzabashe kwikorera uyu mutwaro.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakora ibindi by’ingenzi nko kubaha umutekano n’ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda rutegereje ko abimukira boherezwa, dore ko mu Bwongereza hakiri impaka mu Nteko Ishinga Amategeko basuzuma niba amasezerano yubahirije ibisabwa byose.

Perezida Pavel yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa umukuru w'igihugu
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Perezida Pavel muri Village Urugwiro
Perezida Pavel yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere umubano w'ibihugu byombi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268