Gakenke: Kutagira ibikorwaremezo by’imyidagaduro bidindiza impano z’urubyiruko
Gakenke: Kutagira ibikorwaremezo by’imyidagaduro bidindiza impano z’urubyiruko
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rugaragaza ko kuba muri aka karere hatari ibikorwa remezo by’imyidagaduro, bigira ingaruka ku iterambere ry’impano zikagaragaramo.
Uru rubyiruko rusanga habonetse ibikorwa by’imyidagaduro, byagira uruhare mu kuzamura impano kuko zaba ziri ahantu hamwe aho kubaho zitatanye.
Banzusenge Valentin, ni umukinnyi n’umwarimu w’umukino wa Karate; agaragaza ko aho bakorera hatabaha ubwisanzure.
Ati “Ahantu ho kwidagadurira harakenewe, kuko na n’ubu tugenda twihengeka ahantu, ugasanga haratubangamiye.”
Umumararungu Sonia wiga mu mashuri yisumbuye, akaba yerekana imideri. Avuga ko impano zabo zibangamirwa no kutagira aho bidagadurira.
Ati “Kuba tudafite ahantu dukorera ibintu by’imyidagaduro, ni ibintu bitubangamira cyane. Nk’urubyiruko hari igihe dukenera guhura nk’abafite impano bakazigaragaza.”
Basaba ubuyobozi bw’akarere kububakira ibikorwaremezo by’imyidagaduro, kuko ngo byatuma n’ukeneye kubafasha kuzamura impano zabo yababona byoroshye.
Komezusenge ati “Habaye hari ibikorwaremezo abafite impano babona aho kwigaragariza ku buryo n’umuntu ushaka kubatera inkunga akaba yaboneraho kubafasha bakazizamura.”
Sonia nawe yunga murya mugenzi we ati “Ikintu twifuza ni ukudufasha bakatwubakira nk’ahantu tujya dukorera ibikorwa by’imyidagaduro, tukabyereka n’abantu.”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndayisenga Aime Francois avuga ko mu gushaka ibisubizo batangiye gutunganya ikibuga cya Nemba gisanzwe cyakira ibikorwa by’imyidagaduro.
Ati “Turateganya gutunganya ikibuga cya Nemba dusanzwe dufite nk’igihuza abaturage b’akarere ka Gakenke bose, ubu gahunda ihari twamaze kugitunganya twuzuzaho itaka; ubu tugiye kugitera umucaca, ariko turanateganya kubakaho trubine.”
Aka karere kandi gateganya kubaka inzu mberabyombi izajya ihuza impano zikagaragaramo, nk’uko Aime Francois abitangaza.
Ati “Muri gahunda dufite y’umugambi w’iterambere ry’akarere ihera muri 2024 kugeza muri 2029, duteganya gushyiraho inzu y’imyidagaduro ikomatanyije izajya ihuza impano zose ziri mu karere ka Gakenke ndetse n’izabandi bavuye ahandi kugira ngo rwa rubyiruko rurusheho kwigiranaho.”
Urubyiruko rusaba ibikorwa by’imyidagaduro, rwabigaragaje ubwo habaga iserukiramuco ryo kugaragaza impano z’urubyiruko ryiswe “Gakenke Youth Talent Festival 2025, ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere.
Ni iserukiramuco ryagaragarijwemo impano zirimo ibyino gakondo, imbyino zigezweho, indirimbo, imikino njya rugamba, imideri ndetse n’imivugo.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







