Gicumbi:Abaturage bagiye kujya bahabwa umwanya mu itangwa ry’amasoko y’imishinga ya RAB/SPIU

Sep 10, 2025 - 12:38
 0
Gicumbi:Abaturage bagiye kujya bahabwa umwanya mu itangwa ry’amasoko y’imishinga ya RAB/SPIU

Gicumbi:Abaturage bagiye kujya bahabwa umwanya mu itangwa ry’amasoko y’imishinga ya RAB/SPIU

Sep 10, 2025 - 12:38

Mu Karere ka Gicumbi habereye inama nyunguranabitekerezo ku itangwa ry’amasoko y’imishinga ikorwa na RAB/SPIU hifashishijwe abaturage (Community Based Procurement Approach), yayobowe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite.

Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye abaturage n’inzego z’ibanze bashinzwe ubworozi, yibanze ku buryo abaturage bashyirwa ku isonga mu itangwa ry’amasoko y’imishinga ibagenerwa, kugira ngo nabo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu ijambo rye, umuyobozi w'akarere ka gicumbi wungirije ,ushinzwe ubukungu n'iterambere Mm Uwera Parfaite yashimangiye ko abaturage ari bo bagomba kuba ku isonga ry’iterambere ryabo. Yagize ati: “Uburyo bwo gukoresha abaturage mu itangwa ry’amasoko buzamura uruhare rwabo mu iterambere ry'ibibakorerwa kandi bukongera imiyoborere myiza n’ubwizerane mu mishinga y’akarere. Ni inzira yo gusigasira ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage.”

Umwe mu baturage, yashimye ubu buryo bushya, avuga ko buzatuma imishinga ikorwa ibegereye kandi igasubiza ibibazo byabo byihutirwa. Yagize ati: “Iyo abaturage badahabwa ijambo, usanga hari imishinga ikorwa ariko idahuza n’ibibazo byacu bya buri munsi. Ariko ubu buryo bwo kutwinjiza mu itangwa ry’amasoko buzadufasha kugira uruhare mu gusubiza iby’ibanze dukeneye.”

Abitabiriye iyi nama basanze uburyo bwa “Community Based Procurement Approach” ari inzira yo kongera imiyoborere myiza, kwegereza abaturage serivisi no kububakira icyizere mu bikorwa bibakorerwa.

Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje gushyirwaho ingamba zo guha abaturage ijambo mu bibakorerwa no kubegereza serivisi, hagamijwe kubaka iterambere rirambye kandi rusange.

 

 Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure