Gakenke: Umwaka wa 2025 wasojwe mu byishimo binyuze mu bitaramo byahurije hamwe abaturage

Jan 5, 2026 - 19:56
 0
Gakenke: Umwaka wa 2025 wasojwe mu byishimo binyuze mu bitaramo byahurije hamwe abaturage

Gakenke: Umwaka wa 2025 wasojwe mu byishimo binyuze mu bitaramo byahurije hamwe abaturage

Jan 5, 2026 - 19:56

Mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2025 no gutangira uwa 2026 mu byishimo, mu karere ka Gakenke hateguwe kandi hanakorwa ibitaramo bitatu bikomeye byabereye mu Mirenge itandukanye y’aka karere, bigamije gusabana n’abaturage, kubashimira uruhare bagize mu iterambere ry’Akarere, kubaha umwanya wo kuruhuka no kwidagadura.

Ibi bitaramo byabereye mu Mirenge ya Ruli, Rushashi na Gakenke, byitabirwa n’abaturage b’ingeri zose, abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa b’Akarere, ndetse n’abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye ibi birori barimo Papa Cyangwe, Intore Tuyisenge, Nsengiyumva Justin n’abandi.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iki gitaramo, asaba abaturage kwizihiza n'iminsi mikuru babungabunga umutekano, birinda ubusinzi, urubyiruko rwirinda ibishuko bishobora kuruganisha ku gutwara inda zitateganyijwe 

Ibyishimo n’Ubusabane byaranze ibitaramo

Abitabiriye ibi bitaramo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bishimira umwanya bahawe wo guhura, gusabana no kwidagadura nyuma y’umwaka wose w’akazi. 

Nsabimana Theogene wari witabiriye igitaramo cyabereye muri Centre ya Gakenke yavuze ko ibi bitaramo byafashije cyane cyane urubyiruko gusabana no kwimakaza umuco wo kwishima ko basoje umwaka amahoro.

Abahanzi batandukanye batumijwe bashimishije abaturage binyuze mu ndirimbo zitandukanye zigaragaza umuco nyarwanda n’ishyaka ryo kwinjira mu mwaka mushya, banatanga ubutumwa bushishikariza abaturage kwimakaza isuku, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.

Abaturage bagaragaje ko ibi bitaramo byabafashije kongera ubumwe, gusabana n’abayobozi babo, no gusangira icyizere cy’ejo hazaza heza

Akarere ka Gakenke kashoje umwaka wa 2025 kizeza abaturage ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka wo gukomeza kubaka ku byiza byagezweho, kongera umusaruro mu nzego zitandukanye no kwimakaza iterambere ridaheza.

Ubuyobozi bwifurije Abanya-Gakenke bose umwaka mushya wa 2026 mwiza, wuzuyemo amahoro, ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure