Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga yakwirakwizaga mu baturage
Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga yakwirakwizaga mu baturage
Ishami rya Polisi Rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge, ANU, ku bufatanye na Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke n’abaturage bafatiye mu cyuho umugabo wari ufite ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamurambo Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, uwabifatanwe avuga ko bituruka mu bihugu bituranye n’u Rwanda akabikwirakwiza mu mijyi irimo na Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police, IP, Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.
Yagize ati “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke.”
Yakomeje agira ati “Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya icyahungabanya umutekano kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa. Umwihariko w’ibiyobyabwenge wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”
Uwafashwe acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha rumukurikirane.
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe ku biyobyabwenge bihambaye ari igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







