Gakenke:Dore uko yahinduriwe ubuzima n'amafaranga ibihumbi 50frw

Oct 11, 2025 - 09:36
 0
Gakenke:Dore uko   yahinduriwe ubuzima n'amafaranga ibihumbi 50frw

Gakenke:Dore uko yahinduriwe ubuzima n'amafaranga ibihumbi 50frw

Oct 11, 2025 - 09:36

Binyuze mu bufasha yahawe n’Umuryango World Vision Rwanda, Manizabayo Jean d’Amour wo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke amaze kugera kuri byinshi birimo inzu yo kubamo, isambu n’ibindi yagezeho ahereye ku bihumbi 50Frw gusa.

Avuga ko kimwe n’urundi rubyiruko bagenzi be, yahoraga yumva nta kintu yakora ngo yiteza imbere, ahubwo akanyurwa nuko yari ameze icyo gihe.

Ati “Ubusanzwe nari umuntu udashobora kugira icyo ntekereza cyo gukora nkumva uko ndi bimpagije. Naje guhura na World Vision impa amahugurwa ndakanguka mbona ko hari ibyo ngomba gutekereza gukora, ntekereza icyamfasha, ntekereza umushinga wo korora mpereye ku mahugurwa y’ubworozi bampaye n’ibihumbi 50Frw”

Manizabayo avuga ko aya mafaranga yayaguzemo inkoko zitera amagi zikanaturaga, ndetse aza kugera ku nkoko 100. 

Ntiyacitse intege yakomeje gusura abandi borozi ashaka kongera ubumenyi ku bworozi bw’inkoko. Ati “Nasuye umuntu anyereka uko akoresha imashini zirarira zikanaturaga amagi, mfatamo zimwe mu zanjye ndazigurisha ngura imashini, nshyiramo amagi urugendo rwange rutangirira aho, nabona imishwi nkahita nyigurisha.”

Yatangiriye ku mashini imwe ariko uko ubushobozi bugenda bwiyongera agura indi akomeza umushinga, isoko rye riraguka ubu uyu munsi yatangije umushinga wo gukora imashini zituraga amagi mu Murenge wa Kivuruga.

Ati “Uyu munsi umuntu ukeneye imashini ituraga araza tukavugana nkayikora, ukeneye imishwi ndayimuha, ukeneye inkoko zo kurya ndazimuha. World vision yamfashije byinshi, ubu inkoko mfite ntiziri munsi yi 1000.”

Manizabayo yirengagije kugura iby’iraha nk’imyenda, inkweto n’ibindi bigezweho ayashora mu mushinga wunguka none ubu akaba abasha kwigurira bimwe by’iraha byose yatekerezaga kandi n’umushinga we utarahagaze.

Ubu afite inzu abamo, ikibanza, ishyamba, isambu yo guhinga n’ibindi yavanye muri uyu mushinga bifite agaciro ka miliyoni zirenga 10Frw.

Agira inama urubyiruko bagenzi be yo kwitinyuka, bagakura amaboko mu mifuka kandi iby’iraha bakaba babishyize ku ruhande kuko biri mu bizitira iterambere ry’urubyiruko.

Binyuze muri gahunda y’imishinga World Vision yakoreye mu Karere ka Gakenke mu myaka 17 ishize, hakozwe ibikorwa bitandukanye byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ku bana n’imiryango yabo. 

Izi mpinduka zigaragara mu byiciro bitandukanye birimo isuku n’isukura, uburezi no kwita ku bana, kurwanya imirire mibi, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi n’ishoramari mu bikorwa remezo byashowemo asaga Miliyari 13Frw

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure