Karongi: Abantu bataramenyekana batemye inka irapfa

Nov 18, 2024 - 11:00
 0
Karongi: Abantu bataramenyekana batemye inka irapfa

Karongi: Abantu bataramenyekana batemye inka irapfa

Nov 18, 2024 - 11:00

Hakuziyaremye Protais wo mu karere ka Karongi yatemewe inka n’abataramenyekana irapfa. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Rugabano, akagari ka Mubuga ho mu mudugudu wa Karumbi.

Ndacyayisenga Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugabano yahamirije BWIZA dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ukuri.

Ati: "Inka ya Hakuziyaremye yasanzwe mu kiraro n’abataramenyekana barayitema birangira ipfuye, aho yatubwiye ko arimo gukeka uwamugurishije isambu witwa Nyinawabagesera Jeanne, agakomeza kujya agaruka kwahiramo ubwatsi ariho amakimbirane y’aba bombi yaturutse. "

Akomeza avuga ko Hakuziyaremye yababwiye ko yabujije uwamugurishije gukomeza kugaruka kwahira ubwatsi mu isambu itari iye, undi akabyanga, bigera ubwo amubwira ko azabyemera inka atakiyifite, nubwo avuga ko nta makuru babifiteho.

Yatwemereye kandi ko bagiye kuganiriza abaturage aboneraho gusaba kutarya inyama z’iyo nka itarapimwa na Veterineri, mu gihe iperereza rigikomeje.

Yaboneyeho gusaba abaturage kumenya ko iyo wagurishije umurima uba wawugurishije n’ibiwuriho byose.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com