Gakenke:Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’Umurenge wa Nemba kwirinda amacakuburi
Gakenke:Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’Umurenge wa Nemba kwirinda amacakuburi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu Nteko y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabanje gushimira abaturage b’Akarere ka Gakenke muri rusange uko bakomeje kugira uruhare mu kuzamura ibipimo bitandukanye birimo ibijyanye no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza aho Akarere kari ku mwanya wa Mbere mu Gihugu.
Hari kandi mu kwizigamira muri Ejo Heza umwaka wa 2024-2025 warangiye Akarere kari ku mwanya wa kabiri mu Gihugu, uburyo abaturage banyurwa na serivisi bahabwa n’ubuyobozi kari ku mwanya wa Mbere mu Gihugu, uko gahagaze mu ibipimo byo kwivana mu bukene n’ibindi.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko Akarere ka Gakenke ari kamwe mu twanyuze mu bihe bikomeye by’umutekano mucye n’amacakubiri, cyane cyane hagati yo mu 1997 no mu 2000, mu gihe cy’intambara y’abacengezi.
Ati “Twirinde amacakubiri n’uwundi washaka kudusubiza muri ibyo bihe twarimo mu 1997-1998-2000 (Igihe cy’abacengezi) icyo gihe abantu hano barishwe, abacengezi babuzaga abantu amahwemo, abandi babategeka kubagemurira.. n’abakiri bato, mujye mubabwira ibyo bihe bibi twanyuzemo.”
Yakomeje agira ati “Twese duharanire ko ubumwe bwacu budufasha, bukatubera imbaraga zituma twese twibungabungira umutekano, tukagera ku iterambere twifuza, kandi dufatanyije. Twamagane ushaka kudusubiza inyuma aho ava akagera.”
Guverineri Mugabowagahunde yakomeje abaganiriza kuri gahunda za Leta aho yababwiye ko Umwaka w’imihigo warangiye, ibyo abaturage bari biyemeje umwaka ushize babigezeho ariko ko imihigo ikomeje.
Muri ibyo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice mubyo yagarutseho harimo kwimakaza isuku n’isukura, buri rugo rukagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kuryama kuri Matelas.
Hari kandi kurwanya ibiyobyabwenge, ku
anama abana bose ku ishuri, gukora cyane bakiteza imbere, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kwirinda urunguze, kwirinda ubusinzi no kunywa inzoga mu masaha y'akazi no kubungabunga umutekano, bitabira gukora irondo uko bikwiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca iyi Nteko yabereyemo arikumwe n’abayobozi b’Imidugudu bakorana bijeje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ko kubufatanye n’abaturage, mu Cyumweru kimwe, bose bazaba bamaze gukemura ibibazo by’isuku
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







