Rusizi: Abagore babiri bafashwe bacyekwaho kwiba bihishe inyuma yo gusabiriza

Sep 29, 2025 - 14:00
 0
Rusizi: Abagore babiri bafashwe bacyekwaho kwiba bihishe inyuma yo gusabiriza

Rusizi: Abagore babiri bafashwe bacyekwaho kwiba bihishe inyuma yo gusabiriza

Sep 29, 2025 - 14:00

Umugore witwa Mukarishiri Damarisi n’uwitwa Nyirangirimana Patricie, batawe muri yombi nyuma yo gutahura ko binjira mu ngo zo muri imwe mu mirenge igize Akarere ka Rusizi basabiriza bagasiga bazibyemo.

Aba bagore baturuka mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gihundwe, bafashwe bamaze kwanura imyenda mu rugo rw’uwitwa Muhutukazi Jeannine wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe.

Umutangabuhamya umwe witwa Muhutukazi Jeannine, yabwiye itangazamakuru ko yavuze ko yameshe imyenda arayanika, maze ajya mu isoko guha umukiriya we inyanya acuruza, agarutse asanga imyenda yari yanitse yose yibwe.

Yagize ati “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva ari bo biba. Nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba bavuga ko bacuruza kandi byibwe, ntangira gushakisha.”

Yakomeje avuga ko yinjiye mu kabari kamwegereye abonamo abagore bari binjiyemo bafite ibintu mu mifuka, yitabaza abaturage bari bahari barabasaka basanga ni imyenda ye bari bibye.

Aba baturage ngo bahise bahamagara ubuyobozi burabafata, bunagaragaza amayeri bakoresha mu kwiba abantu harimo no kwifashisha abana.

Umwe mu bayobozi bo muri uyu mudugudu, we yagize ati: “Haherutse gufatwa n’undi mugore wakoreshaga umwana we mu gusaba yari yarakuye mu ishuri ngo ajye asaba amushyire. Bafatiwe mu Kagari ka Cyangugu bari hamwe basabiriza bafatanwa imyenda, amashuka n’ibindi by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 50.000.”

Yongeyeho ko bakurikije amakuru bakura mu bo bafata, imyenda, inkweto, amashuka n’ibindi aba bajura bitwaza gusaba banura, babigurisha n’abaturuka mu Murenge wa Nkombo babijyana i Bukavu no mu kirwa cya Ibinja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ati: “Bikwiye guhagurukirwa kuko hari n’abagore n’abagabo duhura na bo muri uyu mujyi babunza iyo myenda, wamwaka nk’ipantalo cyangwa essui-main ngo ugure ukabona iratose bigaragara ko baba bamaze kubyanura ahantu. Hari n’abafatanwa ibindi birimo ibyo baba bakuye mu bikoni birimo amasafuriya n’ibindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yashimiye abaturage bafashe aba bagore, abasaba kujya batanga amakuru ku gihe, cyane cyane ku bitwaza abana mu gusabiriza banabigisha ubujura.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukujya baduha amakuru y’abo bafatiyemo cyangwa bakekaho izo ngeso mbi, tubakurikirane tubafate. Ingeso yo gusabiriza, nk’ubuyobozi twarabihagurukiye. Aba bakura abana mu ishuri cyane cyane abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bakabajyana gusabiriza, tugomba kubafata tukabigisha, abo bana bagasubizwa mu mashuri bakiga.”

Yaboneyeho kunenga ababyeyi bananirwa gukora bakanigisha abana babo gusabiriza, kuko baba barimo gusenya ahazaza habo n’ah’Igihugu.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849