Gasabo-Kinyinya: Umugabo yishe umugore we amukubise inyundo ndetse amukata umuhogo

Sep 18, 2025 - 04:59
 1
Gasabo-Kinyinya: Umugabo yishe umugore we amukubise inyundo ndetse amukata umuhogo

Gasabo-Kinyinya: Umugabo yishe umugore we amukubise inyundo ndetse amukata umuhogo

Sep 18, 2025 - 04:59

Mu karere ka gasabo mu murenge wa kinyinya umugabo wemera ko yishe umugore we yamaze gutabwa muri yombi.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 16 Nzeri 2025, mu kagari ka Gasharu mu mudugudu wa Kami umugabo witwa Barizeye Fabien w'imyaka 36 yashyiriye abana imfunguzo na telephone ku ishuri asiga ababwiye ko mama wabo yamubuze ariko bageze mu rugo basanga mama wabo yishwe atewe ibyuma ndetse yakomerekejwe ku ijosi bikabije doreko yanamukubise inyundo mu mutwe, bigakekwa ko uyu mugabo ariwe wabikoze. 

Abaturage batuye muri kinyinya bavuga ko bacyumva ibyaya mahano bakubiswe n'inkuba kuko uyu mugabo bigaragara ko atari ubwambere yari yishe umuntu bitewe nuko yishe umugore we mu buryo bwa kinyamanswa, bityo bagasaba ko uyu mugabo yazanwa ku karubanda nawe akicwa n'abandi batekereza gukora ibyaha nkibi bakabona uko birangira.

Umuyobozi w'umudugudu wa Kami Mwenurukundo Jean Damascene avuga ko bakimenya aya makuru bihutiye guhamagara inzego z'umutekano kugirango uyu mugabo adacika ubutabera. ati: "icyo twakoze twahise tubimenyesha inzego zibishinzwe, arizo akagari, umurenge, RIB na Polisi".

akomeza avuga ko mu bikoresho basanze uyu mugabo yakoresheje yica umugore harimo inyundo itera imisumari, ndetse yakoresheje icyuma amukomeretsa cyane mu ijosi.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse hagakekwa ko icyateye uyu mugabo kwica umugore we ari amakimbirane aturuka ku mitungo kuko umwe yashakaga kugurisha undi akabyanga.

Akomeza yibutsa abantu bose ko ntabwihisho buhari ku bakora ibyaha ndetse ashishikariza abantu kujya babana barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko dore ko akenshi usanga imiryango nk'iyi iba itarasezeranye.

CIP asoza yihanganisha umuryango w'uyu mugore wishwe akaba asize abana batatu.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089