Gasabo: Umugabo wari uzwi n’abaturanyi ku izina rya Pasiteri yitwitse akoresheje lisansi

Sep 20, 2025 - 00:19
 0
Gasabo: Umugabo wari uzwi n’abaturanyi ku izina rya Pasiteri yitwitse akoresheje lisansi

Gasabo: Umugabo wari uzwi n’abaturanyi ku izina rya Pasiteri yitwitse akoresheje lisansi

Sep 20, 2025 - 00:19

Mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Masoro mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Twagirimana Théogène, wari uzwi n’abaturanyi ku izina rya Pasiteri Kibonke, wakomeretse bikomeye nyuma yo kwitwikisha lisansi.

Amakuru y’ibyabaye yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nubwo byavuzwe ko byabaye ku wa Kane ubwo uyu mugabo yasutse lisansi ku mubiri we, agacanaho umuriro.

Abaturage babonye ibyabaye babwiye umunyamakuru ko Kibonke yari amaze iminsi mu makimbirane akomeye n’umugore we, aho bombi bari baratandukanye ndetse bategereje gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umwe mu baturanyi yagize ati:”Twumvise induru hanze dusohoka dusanga ari kwaka umuriro. Twagerageje kumutabara ariko yari yamaze kwangirika . Yavugaga ko byose byaturutse ku makimbirane yo mu rugo, ashinja umugore we kumuca inyuma.”

Hari abemeza ko intandaro y’uru rupfu ishobora kuba ari amafaranga ibihumbi 20 Frw umugore we yari yafashe mu rugo rw’uwahoze ari umugabo we Kibonke, ibintu byongeye gukaza amakimbirane yari asanzwe hagati yabo.

Abaturage bavuga ko mbere gato y’uko ibyago biba, Kibonke yari yatumye uwahoze ari umukozi we kumuzanira lisansi, ayibeshyeshya ko ayikeneye ngo ayishyire mu modoka.

 abaturage ndetse n’abanyerondo barahurura bagerageza kumutabara, ariko arakomererwa bikomeye. Umunyerondo umwe wari mu bazimije umuriro na we yahiye ku kuboko.

Hari n’abemeza ko uyu mugabo yari asanzwe afite icyumba cy’amasengesho mu rugo rwe, aho we n’umugore we bakunze kugirana amakimbirane bashinjanya gucana inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye itangazamakuru ko amakuru avuga ko Pasiteri Kibonke yapfuye atari yo, kuko akiri muzima kandi ari kuvurirwa mu bitaro. Yagize ati:

“Ni ukuri uyu mugabo yahiye nyuma yo kwitwikisha lisansi, ariko ntabwo yapfuye nk’uko byari byatangajwe. Ari mu bitaro ari kwitabwaho, kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane imvano y’iki cyemezo gikomeye yafashe.”

Nubwo bimeze bityo, umunyamakuru wasuye urugo rwe yasanze bamwe mu banyamuryango bategura ibirori by’ikiriyo, bikaba bigaragaza urujijo ku makuru ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Ubuyobozi burasabwa kugira icyo bukora

Abaturanyi bavuga ko amakimbirane yo mu muryango wa Kibonke na mugore we yari amaze gufata indi ntera, bakabasaba ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zakwita cyane ku bibazo by’ingo bitabaye ngombwa ko bibyara amakimbirane cyangwa kwiyambura ubuzima.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06