MUHANGA: UMUKECURU YISHWE URWURUBOZO N'ABATARAMENYEKANA
MUHANGA: UMUKECURU YISHWE URWURUBOZO N'ABATARAMENYEKANA
Mukamana Saverine uri mukigero k'imyaka 60 yiciwe kuri butike aho yacururizaga, bamuzirika amaguru ndetse bamumena n'ijisho
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 01 Ukuboza 2023 nibwo inkuru y'uyu mukecuru yamenyekanye ahagana saa kumi nimwe n'igice z'umugoroba. Amakuru dukesha umuseke avuga ko Mukamuvara Saverine asanzwe akora ubucuruzi mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba yatahaga muri Nyarucyamu ya mbere ho muri ako Kagari. Akaba yacuruzaga akabari ndetse afite n'ibyumba by'abagenzi yakodeshaga (Guest house).
Abaturage bavuga ko inzu yiriwe ifunze bitari bisanzwe niko kugira amatsiko bajya kureba impamvu, niko gusanga hegetseho basunitse basanga Mukamana yamaze gushiramo umwuka, bamukubise ikintu mu jisho ndetse aziritse n'amaguru nkuko byemezwa n'umukuru w'umudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri.
Abaturage bavuze ko amafaranga uwo mukecuru yiriwe akorera yose ntayari ahari ndetse na telefoni ngendanwa, bagakeka ko uwamwishe ariwe wabyibye.
Umukozi wakorera uyu mukecuru ndetse n'umugabo wari ufite iduka kuruhande bose bakaba bajyanwe n'inzego z'umutekano kugirango bakorweho iperereza.
Mukamuvara Saverine yari amaze amezi atandatu mu Mujyi wa Muhanga, kuko yaje ava mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, akaba asize umugabo n’abana babiri bakuru ariko bose ntabwo babanaga n’Umubyeyi wabo.







