Kenya: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu 9 abandi barakomereka bikabije

Jun 9, 2024 - 00:11
 0
Kenya: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu 9 abandi barakomereka bikabije

Kenya: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu 9 abandi barakomereka bikabije

Jun 9, 2024 - 00:11

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 8 Kamena 2024 nibwo humvikanye inkuru y’impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi benshi barakomereka ubwo baturukaga mu murwa mukuru Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Kenya aravuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze ahitwa Maai Mahiu, muri Naivasha. Mu nzira bava i Nairobi nibwo indi modoka yari iturutse inyuma yaje kuba ibagonga bituma abantu 9 bahita bapfa.

Nk’uko umuyobozi wa polisi Stephen Kirui yabitangaje, imodoka yabaturutse inyuma yari yabuze icyerekezo hanyuma igonga iyo bari barimo. Bwana Kirui yavuze ko imodoka bari barimo yahise yibarangura hanyuma igonga indi kamyo yari iparitse ku ruhande.

Bwana Kirui, yongeyeho ko hari abantu benshi bakomeretse byoroheje ubwo imodoka bari barimo yahirimaga, ni mu gihe iyi mpanuka yabayeho ku buryo bukomeye yahitanye abagore batanu, abagabo batatu ndetse n’umwana umwe. Amakuru akomeje kuvugwa n’uko bakoze impanuka ubwo berekezaga mu miryango yabo.

Byatangajwe ko abantu 8 barokotse iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Oakland kuko bari bahungabanye, naho indi mibiri ijyanwa mu buruhukiro bwigenga bwa Ume. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06