Gatsibo: Habaye impanuka ikomeye y'imodoka yo mu bwoko bwa coaster
Gatsibo: Habaye impanuka ikomeye y'imodoka yo mu bwoko bwa coaster
Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa kiziguro habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa coaster aho iyo modoka igonganye n'umunyonzi.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda kiziguro-ndatemwa mu karere ka gatsibo aho umusore w'imyaka 21 witwa Bahati Emmanuel usanzwe ukora akazi ko gutwara imizigo ku igare agonzwe nimodoka ya coaster ya RFTC yavaga kiziguro yerekeza Rwagitima.
Amakuru avuga ko uyu musore usanzwe ukora akazi ko gutwara imizigo ku igare agonzwe nimodoka ya coaster ubwo yavaga mu rugo agiye kurangura dore ko yari atwaye ama cyesi 2 ya fanta ariko ubwo yahingukaga mu muhanda mu nini ahita ahura niyo coaster ihita imugonga ariko kubwamahirwe imana ikinga ukubuko ntiyahita avamo umwuka bahita bamwihutana ku kigonderabuzima kugirango yitabweho n'abaganga avurwe.
Ba mwe mu baturage bavuga ko iyo modoka yagendaga ku muvuduko mwinshi cyanee yamugonze ikamutwara mu mapine akamujyana nka metero 2 bikamutera gukomeraka cyanee mu mutwe cyanee cyanee.
Abatuye muri ako gace bavuga ko bahangayitse kubera impanuka zikunze kubera aho hantu bakaba basaba inzego zibishinzwe kuhashyira icyapa cyo kugabanya umuvuduko bityo bikazagabanya impanuka zikunze kuhabera.
Uwagonzwe yajyanwe ku kigonderabuzima kwitabwaho naho abari mu modoka bose ntacyo babaye. Imodoka niyo yangiritse gusa.







