Gatsibo: Umusore w'imyaka 25 w'umujura yishe umugore amwicishije ishoka anaruma ugutwi k’umugabo we agukuraho
Gatsibo: Umusore w'imyaka 25 w'umujura yishe umugore amwicishije ishoka anaruma ugutwi k’umugabo we agukuraho
Umusore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Gatsibo abaturage bavuga ko atunzwe no kwiba, yishe umugore baturanye amutemesheje ishoka, aruma n’umugabo we ugutwi agukuraho.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru avugwa na bamwe mu baturage avuga ko uwo musore asanzwe ari umujura muri ako gace, ndetse ibyo byabaye ubwo umugabo n’umugore we bari bagiye ku muturanyi w’aho yari agiye kwiba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ubwo uyu musore yajyaga kwiba mu baturanyi, nyuma yo guteshwa ibyo yibye ahitamo kurwanya abatabaye.
Ati “Ubwo abantu bari bahuruye yatemye umugore w’imyaka 32 amutemesha ishoka, amukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye. Umugabo we na we wari watabaye ni bwo yahageraga ahita amuruma ugutwi agukuraho.”
Rugaravu yakomeje avuga ko abaturage bakomeje guhuruza inzego z’umutekano, ari na zo zahageze zijyana uwo mugore ku Bitaro bya Kiziguro, ari na ho yitabiye Imana kuko yari yavuye amaraso menshi.
Uyu muyobozi yavuze ko uwo musore yahise atabwa muri yombi, anakebura abifuza kurya batakoze ko amategeko atazabibemerera.
Ati “Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage guhaguruka bagakora aho gutekereza gutungwa n’ibyo bibye. Amategeko arabibahanira ariko rwose abantu nibashyire imbere umurimo.”
“Ikindi turabasaba gutanga amakuru hakiri kare, bakirinda urugomo kuko ruvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho birimo ubujura, kwica ndetse n’urugomo.





