Gatsibo: Umwarimu yasezeye abayobozi be, yishyura amadeni ubundi ariyahura arapfa

Dec 2, 2025 - 12:51
 1
Gatsibo: Umwarimu yasezeye abayobozi be, yishyura amadeni ubundi ariyahura arapfa

Gatsibo: Umwarimu yasezeye abayobozi be, yishyura amadeni ubundi ariyahura arapfa

Dec 2, 2025 - 12:51

Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Muhura Akagari ka Taba Umudugudu wa Mwambaro, haravugwa inkuru y'Umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku ishuri ribanza rya EAR wasanzwe mu mugozi yapfuye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 02 Ukoboza 2025 aho uyu Mugabo w'imyaka 49 yiyahuye akaba asize umwana umwe n'umugore dore ko nabo batuye mu kagari ka taba umudugudu wa rugarama.

Uyu mugabo yaramaze imyaka ibiri ishyira itatu atabana n'umugore we bityo abaturage baduhaye amakuru bakavuga ko umugabo yavuye mu rugo kubera amacyimbirane yarafitanye n'umugore we, Ndetse ko hari inguzanyo ya banki umugore yari yarafashe ariko akaza kuva mu kazi bigatuma Umugabo asigara ayishyura wenyine.

Abaturage bakomeza  bavugako icyateye kwiyahura uyu mwarimu ari uko amaze iminsi ashaka inguzanyo agiye kubwira umugore we ngo amusinyire umugore arabyanga, amubwira ko atamusinyira mu gihe yabataye we n'umwana ndetse akaba yaramaze iminsi ashaka umukobwa cyangwa umugore bakikundanira kuko ngo yaramaze kurambirwa kuba wenyine bikarangira amubuze.

Mu yandi makuru ni uko ku munsi w'ejo yasize yandikiye message abayobozi b'ikigo ababwira ngo bazakore akazi neza ndetse yishyura ideni yarafite muri karitsiye ubundi asiba ibintu byose byari muri Telephone niko kujya mu nzu arimanika.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu gihe cya saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m) Polisi yahawe amakuru ko hari umuntu wikingiranye mu nzu.

Bahageze babaza uwari acumbikiye nyakwigendera, ababwira ko ari umwarimu wari asanzwe abyuka akajya mu kazi, ariko noneho bitabaye.

Polisi n’inzego z’ibanze na bo bakomanze ntihagira ucyingura, bafata icyemezo urwo rugi ruricwa bageze mu nzu imbere basanga umwarimu amanitse mu mugozi yapfuye.

Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kiziguro ngo ukorerwe isuzuma ndetse iperereza rikaba rikomeje.

WAREBA AMASHUSHO KU IMPANURO TV:

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com