Gen Mubarakh Muganga yakiye kumeza Apr fc nyuma yo kunyagira rayon sports
Gen Mubarakh Muganga yakiye kumeza Apr fc nyuma yo kunyagira rayon sports
Ku wa 12 Mutarama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC ku Kimihurura, mu rwego rwo gushimira ikipe ku ntsinzi yegukanye itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Cup.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye APR FC ku mikinire myiza yagaragaje, asaba abakinnyi gukomeza gukora cyane no gushyira imbere intego zo kugera ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ari imbere.
Yanagaragaje ko abakinnyi b’abanyarwanda bafite ubushobozi bukomeye n’umutima wo gutsinda, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo ku bakinnyi b’abanyamahanga bakinana nabo.
Yanabashishikarije gukoresha ubunararibonye bwabo, kumvira inama z’abatoza no kwizera ubushobozi bwabo mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi.
Umuhango wanashimangiye ishimwe ku bakinnyi n’abakozi ba APR FC ku kazi gakomeye bakoze, ndetse no kubashishikariza gukomeza kuba indashyikirwa mu nshingano zabo.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





