Ghana mu gahinda: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije baguye mu mpanuka y’indege
Ghana mu gahinda: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije baguye mu mpanuka y’indege
Igihugu cya Ghana kiri mu cyunamo gikomeye nyuma y’uko indege ya kajugujugu ya gisirikare ihitanye Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane Boamah, na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyanse n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Ashanti hagati mu gihugu, ihitana ubuzima bw’ abantu umunani bari bayirimo bose, barimo n’abandi bayobozi bakuru ba leta.
Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Z9 yari yahagurutse I Accra saa 9:12 za mu gitondo (saa 11:12 ku isaha ya Kigali), yerekeje I Obuasi, aho abo bategetsi bari bagiye kuyobora igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi bwa zahabu butemewe n’amategeko, kimwe mu bibazo bikomeye byangiza ibidukikije muri Ghana.
Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko iyo ndege yahise iburirwa irengero kuri radar. Umugaba mukuru w’ingabo, Julius Debrah, yavuze ko iyi mpanuka ari icyago gikomeye ku gihugu, asaba ko amabendera yose yururutswa kugeza muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kunamira abapfuye.
Mu bapfiriye muri iyo kajugujugu harimo na Alhaji Muniru Mohammed wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi akaba yari umukuru wungirije w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano.
Minisitiri Ibrahim Murtala Muhammed, w’imyaka 50, yari azwi cyane mu rugamba rwo kurwanya ubucukuzi butemewe bwa zahabu, bwangiza ibidukikije. Yari aherutse gushyira imbere gahunda nshya yo kurengera ibidukikije no guhashya ba rushimusi b’amabuye y’agaciro.
Edward Omane Boamah, wari umaze igihe ari Minisitiri, yigeze no kuyobora Minisiteri y’Itumanaho na Minisiteri y’Ibidukikije. Ku butegetsi bwa Perezida Mahama, yari aherutse kugirwa Minisitiri w’Ingabo, aho yahanganye n’ibikorwa by’imitwe y’abarwanyi ba ba ‘jihadists’ ku mupaka wa Ghana na Burkina Faso. Ni agace ko mu Majyaruguru kibasiwe n’ibikorwa n’urugomo n’umutekano muke, aho aba barwayi bashakaga gufatira ku makimbirane ashingiye ku moko yari yarahibasiye.
Perezida Mahama, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru AFP, yacitse intege mu marangamutima nyuma yo kumenyeshwa iby’iyi mpanuka. Byari biteganyijwe ko Edward Omane asohora igitabo cye cyitwa “A Peaceful Man in an African Democracy” kivuga ku buzima bwa Perezida John Atta Mills.
Icyateye impanuka btikiramenyekana, Iperereza riracyakomeje.





