Gicumbi: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma bitewe n'amarozi

Aug 10, 2025 - 00:49
 1
Gicumbi: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma bitewe n'amarozi

Gicumbi: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma bitewe n'amarozi

Aug 10, 2025 - 00:49

Mu karere ka Gicumbi Umusore yarozwe k'umunsi w'ubukwe maze aburirwa irengero ubwo isaha y'ubukwe yari igeze maze abari batashye ubukwe barumirwa.

Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba ahazwi nka kibali ubukwe bwari butegerejwe nabenshi  bwapfuye ku munota wa nyuma, ni nyuma yuko bivugwa ko amarozi ariyo yahinduye imitekerereze y'umusore warugiye gukora ubukwe. 

Umusore witwa Patrick niwe wari ufite ubukwe maze mu buryo butunguranye yagize impinduka mu mitekerereze maze asiga umuryango wa Sonia n'inshuti zabo mu gahinda kadasanzwe. 

Uko byatangiye umusore witwa Patrick wari utuye mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba yakundanye n'umukobwa witwa Sonia utuye mu karere ka Bugesera maze bidatinze bapanga ubukwe ariko byaje kurangira butabaye kuko umusore yarozwe k'umunsi w'ubukwe. 

Ngo uyu Patrick nyuma yo gupanga ubukwe na Sonia umunsi warageze maze mu byishimo byinshi abo mu muryango wa Sonia n'inshuti zabo bafata imodoka bava mu Bugesera berekeza  I gicumbi aho ubukwe bwari kubera urugendo rw'ibirometero byinshi ariko rwabaye rugufi kubera akanyamuneza. 

Ariko mu buryo butunguranye bageze aho ubukwe bwagombaga kubera bategereje umusore baramubura maze batangira gusa nabatebya bati "buriya aracyari kwambara ikoti n'a karuvati neza". Ibintu byaje guhindura isura ubwo isaha y'ubukwe nyir'izina yari igeze kuko byari biteganijwe ko butangira kw'isaaha ya saa yine maze zigeze babura umusore. 

Nyuma y'amasaha atandatu bategereje umusore yafatiwe ku mu paka w'urwanda n'a Uganda ashaka gucika dore ko yari ameze nkuwahahamutse ndetse nibyubukwe atakibyibuka.

Ariko amakuru akavuga ko uyu musore yarozwe nuwo bahoze bakundana mbere yuko akundana na Sonia dore ko ngo atigeze yishimira urukundo rwaba bombi cyane ko ngo akimara kubyumva yavuze ko azabarimbura.

Abagize imiryango yombi n'inshuti zabo mu gahinda kenshi bavuze ko iki ari igisebo gikomeye cyane ko ngo byababaje cyane kubona ubukwe bupfa ku munota wa nyuma. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089