Rutsiro: Umusore wari wagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Rutsiro: Umusore wari wagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yari yinjiyemo mu buryo butemewe ashaka amabuye y’agaciro.
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro nyuma yo kugwirwa n’igisimu ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu kirombe cyari kimaze igihe kidakorerwamo ibikorwa by’ubucukuzi.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Gicurasi 2026 mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo, Umudugudu wa Mucaca, aho abaturage bavuga ko hari bamwe mu rubyiruko bakunze kujya gushakira amabuye y’agaciro mu birombe byafunzwe cyangwa bidakora.
Amakuru yamenyekanye ni uko nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Rusebeya, ndetse ko yari yagiye muri icyo kirombe ashaka amabuye y’agaciro ashobora kumufasha kubona amafaranga, ariko aza kugwirwa n’igisimu ahita ahaburira ubuzima.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko ibyo bikorwa byo kujya mu birombe bitagikorerwamo bikorwa n’abantu benshi cyane cyane urubyiruko rushaka imibereho, nubwo baba bazi neza ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko icyo kirombe cyari gisanzwe kizwi nk’ahantu hashobora guteza impanuka kuko cyamaze igihe kidatunganywa ndetse inkuta zacyo zaratangiye gusenyuka.
Yagize ati: “Hari bamwe mu bantu bakomeza kujya muri ibyo birombe rwihishwa, haba ku manywa cyangwa nijoro, bagamije gushakamo amabuye y’agaciro. Nubwo baba bazi neza ko bishobora kubashyira mu kaga cyangwa bikabagwaho, ntibabireka. Birababaje kubona uyu musore ahasize ubuzima muri ubwo buryo.”
Amakuru kandi avuga ko ubwo iyo mpanuka yabaga hari abandi bantu bari kumwe n’uwo musore ariko bo babasha guhunga nyuma yo kubona igisimu gitangiye kugwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko uwo musore yinjiye muri icyo kirombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko ubuyobozi bwari busanzwe buburira abaturage kwirinda kujya muri ibyo birombe bishaje.
Yagize ati “Uriya musore yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu mbago za kompanyi MPC yari isanzwe ikorera ubucukuzi muri ako gace. Icyo kirombe cyari kimaze igihe kidakorerwamo kubera ko nta mabuye akihaboneka, ariko bamwe mu bantu bagakomeza kujyayo rwihishwa.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’iyo mpanuka ubuyobozi bwahise bugera aho byabereye bufatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe ubutabazi ndetse hanakumirwe abandi bashobora kujya muri icyo kirombe.
Ati “Turakomeza gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bishobora kubaviramo impanuka zikomeye ndetse no kubura ubuzima.”
Yongeyeho ko abaturage bakwiye kwegera ibigo bikorera ubucukuzi bwemewe bakabisaba akazi aho kujya gukora ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ikibazo cy’urubyiruko rujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Rutsiro kubera ubushomeri n’ubushake bwo gushaka amafaranga vuba.
Bavuga ko hakenewe kongera ubukangurambaga no gukaza umutekano hafi y’ibirombe byafunzwe kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abantu benshi ingaruka zo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, cyane cyane mu birombe bishaje cyangwa byafunzwe bitewe n’uko bishobora gusenyuka umwanya uwo ari wo wose.






