Gicumbi: Umusirikare wa RDF wari uherutse kuva muri misiyo yiyahuye arapfa

Dec 3, 2025 - 15:45
 1
Gicumbi: Umusirikare wa RDF wari uherutse kuva muri misiyo yiyahuye arapfa

Gicumbi: Umusirikare wa RDF wari uherutse kuva muri misiyo yiyahuye arapfa

Dec 3, 2025 - 15:45

Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Nyankenke akagari ka Rutete umudugudu wa Kageje haravugwa inkuru y'umusirikare mu ngabo z'u Rwanda witwa Mutamba Augustin wiyahuje umugozi nyuma y'iminsi mike avuye muri misiyo.

Kuwa mbere tariki 1 Ukuboza 2025 nibwo inkuru y'uyu musirikare yamenyekanye ku ikubitiro hakekwa ko yiyahuye kubera umugore we wanze kumuha amafaranga agera kuri miliyoni yamubikije ubwo yavaga misiyo.

Uyu Augustin bivugwa ko kandi yari yaravuye mu gisirikare ariko nyuma aza kongera kugisubiramo agira amahirwe ahita yohereza misiyo (Ubutumwa bwo kugarura amahoro), nyuma avuyeyo akigera iwe amafaranga yarafite yakomeje kujya ayashwaniramo n'umugore we dore ko yaramaze iminsi atarara iwe kandi ikiruhuko yari yarahawe mu kazi cyari kitararangira.

Abaturage bavuga ko bagerageje kuganiza umugore wa nyakwigendera Augustin  bamubaza niba hari amacyimbirane bari bafitanye nawe akabatsembera, bityo bakibaza ukuntu yaba yaravuye misiyo afite amafaranga akaba yahisemo kuyasiga akiyambura ubuzima.

Bakomeje bavuga ko kugirango bamubone yiyahuye ari umuntu waruje gutira telephone yakomanga urugi akabura umukingurira ubundi agiye inyuma gato asanga Augustin ampanitse mu mugozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyankenke Uwera Jeane ku murongo wa telephone yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu muryango wari ubanye neza.

Ati:"Ntakibazo yarafitanye n'umugore we, ntamacyimbirane, ntabibazo umuryango we ugaragaza byaba byateye urupfu, ni umugozi yiyahuje yagiye gupimwa kuko ntabwo twakwemera ko iyo case bamushyingura adapimwe kuko inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi bahageze bajyana umurambo ngo ujye gupimwa".

Mutamba Augustin asize umugore n'abana batanu, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya byumba ngo ukorerwe isuzumwa.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com