Goma noneho haguyemo igisasu cya rutura karabutaka kiremereye
Goma noneho haguyemo igisasu cya rutura karabutaka kiremereye
Kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije ikomeje gusatira umujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, uyu mujyi wa Goma ukomeje kujya mu kaga ko kugubwaho n’ibisasu.
Uyu munsi tariki 7 Gashyantare 2024, muri uyu mujyi wa Goma ahitwa Mugunga hafi y’ishuri rya Cinuantenaire haguye igisasu, ahagana saa 6h20 za mu gitondo. Byatumye abaturage benshi bahurura baza gushungera bareba ibyabaye, nk’uko byagaragaye mu mashusho yahafatiwe.
Uko bigaragara icyo gisasu cyaguye ahantu hitaruye abantu ndetse n’ibikorwaremezo, ku buryo ntawe cyahitanye. Ariko ubwoba ni bwose muri uyu mujyi, kuko abaturage babonako isaha iyariyo yose ubuzima bwabo bwajya mu kaga kubera iyi ntambara, ndetse hakaba hari abasivile bashobora kuhatakariza ubuzima.
Ntiharamenyekana abarashe iki gisasu. Si ubwa mbere ibi bibaye kuko mu minsi mikeya ishize, tariki 2 Gashyantare 2024 muri ako gace ka mugunga haguye ikindi gisasu. Amakuru yatangwaga na sosiyete sivile yo muri kariya gace yavugaga ko abantu batatu ari bo bakomerekejwe n’icyo gisasu cyanasenye na zimwe mu nyubako.
M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa icyo gihe yavuze ko “ibisasu biri kuraswa mu gace ka Mugunga ntibiri kuva mu birindiro bya ARC, ahubwo biraturuka mu birindiro by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa”
Yavuze ko bijyanye n’iri rasa ingabo za Leta zikwiye kuryozwa ibitero zikomeje kugaba ku batuye Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo no mu mujyi wa Goma.





