NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Sep 6, 2025 - 05:49
 0
NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Sep 6, 2025 - 05:49

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo gusubiza abana ku mashuri ndetse no kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri hagendewe ku turere bigamo, kugira ngo abana bazabone umwanya wo kwitegura amasomo.

Ibi byatangajwe ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri cyatangiraga gusubira ku mashuri.

Icyi cyiciro cya mbere cyagiye ni icy’abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Ngoma, Kirehe na Rulindo.

Abanyeshuri bagiye muri iki cyiciro cya mbere bavuze ko kujya ku ishuri hakiri kare bibafasha kwitegura gutangira neza amasomo, kurenza uko bagenda bari butangire uwo munsi, nk’uko Irakoze Marie Gisele yabivuze.

Ati “Iyo tugiye kare bidufasha kuruhuka, tukitegura uko dutangira amasomo hakiri kare, tukaruhuka mu mutwe ku buryo dutangira amasomo nta mwana n’umwe ufite imbogamizi zo gutangira amasomo.”

Abanyeshuri kandi bashimira gahunda yo kubaha ahantu hihariye ho gutegera nko kuri Pele Stadium kuko bibarinda ibibazo byinshi bahuraga nabyo bagiye gutegera Nyabugogo nk’uko Manzi Herve yabivuze.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849