Goma: Umubyeyi yasanzwe yapfuye
Goma: Umubyeyi yasanzwe yapfuye
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Mata 2024, mu gace kamwe ko mu mujyi wa Goma hagaragaye umurambo w’umugore, uri mu kigero cy’imyaka 60.
Maisha RDC yatangaje ko uyu mubyeyi yagaragaye muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA.Wazalendo na FDLR nibo bari gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ubu bwicanyi bukomeje kwibasira umujyi wa Goma.
Maisha RDC yagize iti“Basanze umugore yaguye i Kiziba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13/04/2024. Abantu baricwa burimunsi, abagore bafatwa ku ngufu ndetse abandi barashimutwa.”
Impungenge z’ubwicanyi mu ntara ya Kivu ya Ruguru zikomeje kuzamuka umunsi ku wundi .Ibi byatumye urubyiruko rwishyize hamwe na Sosiyete Sivili bategura imyigaragambyo iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.
Icyo izaba igamije ngo ni ukweguza ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru n’umujyi wa Goma bukomeje bukomeje kurangara kugeza ubwo ubwicanyi bukorwa na FDLR na Wazalendo bwafashe indi ntera.
Kuwa Kabiri abantu bagera kuri batatu bishwe barashwe , bucyeye bwaho nabwo abandi batatu baricwa ndetse no kuri uyu wa Kane nabwo hicwa abandi babiri batewe amabuye.
Uretse ubwicanyi buri muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko umujyi wa Goma, harimo kuvugwa umutekano mucye ushingiye kubujura aho amadukaka y’abacuruzi yigabizwa n’ibisambo amanywa n’ijoro bikiyongera ku nzara irimo kuvuza ubuhuha mu baturage.





