Kiliziya y’u Rwanda yatangiye kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Ibanga ry’Amahoro
Kiliziya y’u Rwanda yatangiye kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Ibanga ry’Amahoro
Tariki ya 7 Mutarama 2026 yinjiye mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda nk’umwe mu minsi idasanzwe, kuko ariyo yatangirijweho ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge, izaba iherereye ku Ibanga ry’Amahoro.
Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Murenge wa Gihundwe, ni ahantu hatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga, kuri ubu hakaba hakira abantu basaga ibihumbi 17 buri kwezi bagiye gusenga no gushaka amahoro y’umutima.
Itangizwa ry’ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ryahuriranye no kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka itanu yitabye Imana.
Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge cyayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye ndetse cyari kitabiriwe n’abandi bepisikopi bo mu Rwanda no mu mahanga, nka gihamya ko ubutumwa Padiri Ubald yasigiye Kiliziya n’Igihugu bukomeje kurenga imipaka, bugahuriza hamwe abantu bose biyemeje guharanira amahoro n’ubwiyunge.
Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by’ubuzima bitandukanye ari na byo byamuhitanye.
Mu buzima bwe, Padiri Ubald Rugirangoga, yaharaniye gushyira imbaraga mu bikorwa by’isanamitima agamije kunga Abanyarwanda no kubafasha kongera kubana batishishanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gusigasira umurage we, Diyosezi ya Cyangugu yatangiye iyubakwa ry’Ingoro y’Ubwiyunge hagamijwe gukomeza kubungabunga no kwimakaza urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.
Igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge cyaturutse mu bakirisitu ubwabo, by’umwihariko abagana Ibanga ry’Amahoro, bagaragazaga inyota yo gukomeza gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere byatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Kiliziya Gatolika yemera ko kubaka Ingoro y’Ubwiyunge bigamije kubungabunga no kugaragaza ubutumwa bwa Padiri Ubald bw’imbabazi zibohora, ubumwe n’ubwiyunge, ari na bwo yigisha.
Ingoro y’Ubwiyunge ntizaba ari inzu yo kwibukiramo gusa ahubwo izanafasha nk’ishuri rizatuma abagana Ibanga ry’Amahoro barushaho gusobanukirwa no kuba intumwa z’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu mwaka wa 2025, igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge cyaranogejwe bigizwemo uruhare n’abahanga mu by’ubwubatsi nyuma yo kumva n’ibitekerezo by’abakirisitu.
Ni inyubako izaba ari nini ndetse igaragaza intambwe z’ubwiyunge Kiliziya Gatolika yigisha, aho umusaraba wa Yezu Kristu uzaba ari wo shingiro ryayo.
Abakirisitu biganjemo abasengera ku Ibanga ry’Amahoro bafite amatsiko yo kubona Ingoro y’Ubwiyunge yuzuye ndetse bamwe bashimangira ko biteguye gutanga umusanzu wabo.
Musenyeri Edouard Sinayobye yayoboye igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’Ubwiyunge
Abepiskopi batandukanye bibutse Padiri Ubald Rugirangago umaze imyaka itanu y’itabye Imana
Ingoro y’Ubwiyunge izubakwa ku gasozi k’Ibanga ry’amahoro gaherereye mu Murenge wa Gihundwe
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





