Finland: Ishuri ryagabweho igitero, hakomereka batatu

Apr 2, 2024 - 05:53
 0
Finland: Ishuri ryagabweho igitero, hakomereka batatu

Finland: Ishuri ryagabweho igitero, hakomereka batatu

Apr 2, 2024 - 05:53

Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku ishuri Viertola riherereye mu Mujyi wa Vantaa muri Finland.

Ni igitero cyabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri, bikaba bivugwa ko abanyeshuri batatu aribo bakomerekeyemo.

Inzego z’umutekano zahise zihagoboka, ndetse bivugwa ko umwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare yahise atabwa muri yombi.

Ishuri rya Viertola risanzwe rifite abanyeshuri basaga 800 n’abarimu 90. Rifite icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo igitero cyabaga, bamwe mu bana bagiye kwihisha abandi bahamagara ababyeyi babo batabaza.

Inzego z'umutekano za Finland zatabaye ubwo igitero cyagabwaga
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268