‘Abadakatahasi’ ntibemera kurarana n’abo bashakanye badahuje imyemerere
‘Abadakatahasi’ ntibemera kurarana n’abo bashakanye badahuje imyemerere
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare bavuga ko hari bagenzi babo bitwa ‘Abadakatahasi’ biyomoye ku Idini ry’Abadivantisiste b’Umunsi wa Karindwi, bagashinga imyemerere yabo ibabuza gukora bimwe mu bintu birimo kwitabira gahunda za Leta no kurarana n’abo bashakanye mu gihe badahuje imyemerere.
Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 bavuga ko abo ‘Badakatahasi’ bakomotse ku Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ko kandi bafite imyitwarire idasanzwe.
Umuturage yagize ati “Ubundi bo [Abadakatahasi] baravuga ngo iyo batetse ibishyimbo bakagerekaho igitoki, baravuga ngo biba byasambanye.”
Undi ati “Ntibajya [Abadakatahasi] barya ibiryo bigerekanye, ntibanywa igikoma kirimo isukari, ntibanararana n’abagabo babo cyangwa abagore babo.”
Uyu muturage asobanura ko imyemerere y’abo Badakatahasi ibabuza kujya kwa muganga kwivuza, ku buryo hari uwo bigeze kwibagira bamubaga nabi arapfa.
Nemeyumukiza Francois, umugabo ufite umugore uba muri iryo dini ry’ Abadakatahasi, avuga ko bitewe n’imyemerere y’umugore we, byabyaye amakimbirane ababuza kurarana.
Ati “Tubanye [umugore we] nabi, njye nibera mu cyumba cyangwa nkajya gucumbika, kubera y’uko twananiranywe. Imyemerere yabo ntabwo ikunda kubana n’abagabo keretse abo bahuje urusengero rumwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye TV1 ko babarura ingo 28 zifite iyo myemerere ituma batubahiriza gahunda za Leta.
Ati “Twakoze ubukangurambaga, turacyanakomeje ariko turakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo turebe ko aba bantu niba ari ngombwa hakurikizwa amategeko y’Igihugu.”
Itorero Abadakata hasi ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare. Muri Nzeri 2023, abayoboke baryo bagera kuri batanu bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu baza kwigishwa bemera guhinduka, mu bindi bihe bitandukanye bagiye bafatwa nabwo bakigishwa bakarekurwa.
Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagize igaragaza ko itemera imyemerere nk’iyo cyangwa izo nyigisho, ibyatumye hari amwe mu madini n’amatorero yamburwa ubuzima gatozi bwo gukorera mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva mu mwaka ushize rwakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zirafungwa ku bwo kutuzuza ibisabwa.
Gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu ndetse amatorero agera kuri 50 n’imiryango y’imyizere yamburwa ubuzima gatozi.







