Habaye icyongeye gutungurana hagati y’Igikomangoma cy’u Bwongereza n’iwabo Ibwami

Mar 27, 2024 - 03:35
 0
Habaye icyongeye gutungurana hagati y’Igikomangoma cy’u Bwongereza n’iwabo Ibwami

Habaye icyongeye gutungurana hagati y’Igikomangoma cy’u Bwongereza n’iwabo Ibwami

Mar 27, 2024 - 03:35

Nyuma y’uko bimenyekanye ko umugore wa Prince William, Kate Middleton arwaye, umuvandimwe we bavukana Prince Harry akabimenyera mu itangazo ryagenewe abatuye Isi nk’abandi bose, hari abongeye kuvuga ko Harry yahawe akato bidasubirwaho Ibwami.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Kate Middleton yasohoye amashusho avuga ko arwaye kanseri nyuma y’uko abazwe mu nda muri Mutarama.

Ibyo bikimara kumenyekana, umuryango wa Prince Harry na Meghan Markle wahise usohora inyandiko yo kwihanganisha Kete, bigaragara ko batari barigeze babimenyeshwa mbere.

Nyuma y’ibi, Umunyamakuru wa Sunday Time, Roya Nikkhah, yanditse inkuru ndende agaragaza ko Harry atamenyeshejwe iby’ayo makuru, ahubwo ko yabimenye nka rubanda rusanzwe.

Roya Nikkhah yakomeje agaragaza umubano utari mwiza wagiye urangwa hagati y’aba bavandimwe kuva kera by’umwihariko ibyo Harry yavuze mu gitabo “Spare” avuga ko William yajyaga amuhohoteraga cyera.

Icyakora, ibi nubwo byavugishije benshi, n’ubundi Harry yaciwe i Bwami guhera yafata umwanzuro wo kuva i Bwami i London akajya gutura muri Amerika.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268