Hafashwe abazengereje abaturage mu Ruhango

Aug 21, 2025 - 03:19
 0
Hafashwe abazengereje abaturage mu Ruhango

Hafashwe abazengereje abaturage mu Ruhango

Aug 21, 2025 - 03:19

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, yafashe abasore batandatu bashinjwa guhungabanya umutekano no kwambura abaturage.

Operasiyo yo guta muri yombi aba bantu yabereye mu Kagari ka Rutabo no mu ka Gisari, mu Murenge wa Kinazi.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bakekwaho guhungabanya umutekano, ubujura bushukana no kwambura abagenzi ibyo bafite.

Ati: “Abafashwe kandi barashinjwa kwiba imyaka, amatungo y’abaturage, no gukoresha ibiyobyabwenge.”

CIP Kamanzi yasabye abarota guhungabanya umutekano w’abaturage gucira kuko birura, bagakora ibibateza imbere kandi byubahirije amategeko.

Yashimangiye ko abananirwa guhinduka bazafatwa bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kinazi, mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rigikomeje.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849