Hagabwe ibitero mu bice bituwe cyane birimo na Goma byahitanye abasivili

Aug 25, 2025 - 05:13
 0
Hagabwe ibitero mu bice bituwe cyane birimo na Goma byahitanye abasivili

Hagabwe ibitero mu bice bituwe cyane birimo na Goma byahitanye abasivili

Aug 25, 2025 - 05:13

Umuvugizi wa AFC/ M23 yatangajr ko mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama (08) 2025, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Mai-Mai Wazalendo na Nyatura, zagabye ibitero mu bice byatuwe cyane birimo Kibati, Munigi na Goma n’ibindi bihegereye. Ibyo bitero byaguyemo abasivili bane, abandi batatu barakomereka bikomeye.

Kanyuka Lawrence; umuvugizi wa Alliance Fleuve Congo (AFC) yasabye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga gukurikirana no kwamagana ibyo yise ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Avuga ko ibyo bikorwa binyuranyije n ‘amasezerano yasinyiwe I Doha, harimo no kuba Leta ya Kinshasa yaranze kurekura imfungwa. AFC/ M23 ivuga ko RD Congo ikomeza gufata abantu mu buryo bw’akarengane no kubacira imanza bagahabwa igihano cy’urupfu kubakekwaho gukorana cyangwa kuba abanyamuryango bayo.

Yanongeyeho ko ibi bikorwa byageze no kuri Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ibyo usobanura nk’urubanza rwo gusebanya.

AFC yashimangiye ko izakomeza kwita ku mutekano w’abasivili no gushyiraho inzira z’uburinzi, mu rwego rwo guhagarika ibikorwa ivuga ko bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi bibaye nyuma y’uko AFC/M23 ishinje Leta ya Kinshasa gukora ibitero by’indege mu kandi gace gatuwe ka Kalemie ko muri Kivu y’Epfo, ndetse no gukorana n’abacanshuro bashya bari gukora ubwicanyi.