Hamenyekanye amatariki y'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival hashyirwa hanze abahanzi bazataramira abanyarwanda

Apr 2, 2026 - 22:48
 1
Hamenyekanye amatariki y'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival hashyirwa hanze abahanzi bazataramira abanyarwanda

Hamenyekanye amatariki y'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival hashyirwa hanze abahanzi bazataramira abanyarwanda

Apr 2, 2026 - 22:48

Nyuma y'igihe abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri Rusange bategereje amakuru yuzuye ku bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival baje gushira amatsiko.

Nyuma y'uko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byo mu mwaka washize wa 2025 birangiye, Ubuyobozi bwa EAP itegura ibi bitaramo bwatangaje ko iby'uyu mwaka bizagera kuri birindwi ubwo ni ukuvuga ko bizagera mu bice birindwi by'igihugu.

Ibi bitaramo biri mu bikunzwe cyane mu gihugu bizatangira kuwa 20 Kamena 2026 birangire kuwa 01 kanama 2026 aho bizahera mu karere ka Huye kuwa 20 Kamena 2026 bisorezwe i Rubavu kuwa 01 kanama 2026 mugihe mutundi turere bizageramo ari Karongi,Nyagatare,Musanze,Musanze na Ngoma.

Hanashyizwe ahagaragara Kandi abahanzi bose uko ari barindwi bazataramira abanyarwanda muri MTN Iwacu Muzika Festival kuri iyi nshuro nyuma y'uko hari hamaze iminsi hazwi batandatu aribo Kevin Kade,Kenny sol,Bushali,Marina,Rosskana ndetse na Davis D aho hashyizweho na Chriss Eazy wa karindwi.

Mu turere twari twagezemo ibi bitaramo Umwaka ushize hagarutsemo Musanze, Nyagatare,Huye,Muhanga,Ngoma na Rubavu mu gihe Kandi hongewemo uturimo Karongi ifite umwihariko wo kuba ari ubwa mbere igiye kwakira ibi bitaramo.

Byitezwe ko hashobora kugaruka andi mazina muri ibi bitaramo bitewe n'akarere ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigezemo hashingiwe kuri gahunda isanzwe ibaho yo gutumira zimwe mu mpano Nshya aho bakunda gutumira umuhanzi ukizamuka mu karere bagezemo.