Amateka akomeye ndetse atangaje y'umuhanzi Ayra Starr ku ndirimbo ye aherutse gusohora ‘Rush’ yanditse amateka

Feb 27, 2024 - 09:02
 0
Amateka akomeye ndetse atangaje y'umuhanzi Ayra Starr ku ndirimbo ye aherutse gusohora ‘Rush’ yanditse amateka

Amateka akomeye ndetse atangaje y'umuhanzi Ayra Starr ku ndirimbo ye aherutse gusohora ‘Rush’ yanditse amateka

Feb 27, 2024 - 09:02

Ayra Starr uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika, yahishuye uburyo yahatirijwe gusohora indirimbo ‘Rush’ atabishakaga, ikaza kwandika amateka.

Ubwo yaganiraga na Billboard News, Ayra Starr w’imyaka 22, yahishuye ko yabanje guhatirizwa gusohora indirimbo ‘Rush’, kuko atiyumvishaga ko yakundwa cyane.

Avuga ko bwari ubwa mbere, akoze indirimbo imeze nk’iriya, ku buryo Atari kwizera ko ikintu gishya cyari gufata imitima y’abakunzi b’umuziki, nku’ko iyi ndirimbo yabikoze.

Ati “Bagombye kunyumvisha gushyira hanze iriya ndirimbo, kuko sinari mbizi neza ko izakundwa.”

Yavuze ko ubwo iyi ndirimbo yakundwaga cyane, yahuye n’ikibazo cyo kwitakariza icyizere kizwi nka ‘Imposter Syndrome’ aho umuntu yumva ibyo ari kugeraho atabikwiriye.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze tariki 26 Nzeri 2022, iri mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza n’ahandi.

Niyo ndirimbo ya mbere y’umuhanzikazi wo muri Afurika, yarebwe inshuro miliyoni 300 kuri YouTube, iba imwe mu zihariye intonde zirimo UK Afrobeats Chart n’izindi ndetse ihatanira ihembo muri Grammy Awards 2023.

Ayra Star yahishuye ko yasohoye indirimbo 'Rush' kubera igitutu
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268