Clapton Kibonke agiye gushyira hanze indirimbo

Apr 6, 2026 - 22:43
 0
Clapton Kibonke agiye gushyira hanze indirimbo

Clapton Kibonke agiye gushyira hanze indirimbo

Apr 6, 2026 - 22:43

Umukinnyi wa Filime nyarwanda MUGISHA Emmanuel umaze kubaka izina mu gukina filime nka Kibonke agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere mu gihe cya vuba.

Ni amakuru yitangiye ubwe abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yanashyize agace gato k'amajwi yayo yumvikana mo amagambo y'urukundo byatumye abayumvise bakeka ko ari indirimbo yahimbiye umugore we baherutse gusezerana nyuma y'igihe kinini babana.

Igihe Kibonke yaba ashyize hanze indirimbo yateguje ikaza ari iyo yahimbiye umugore we Mutoni Jacky yaba yiyunze ku bindi byamamare birimo Meddy,The Ben,Ag Promoter baririmbiye bakanakorera indirimbo abo bashakanye nyuma yo gukora ubukwe.

The Ben ubwo yabanaga na Uwicyeza Pamela yamukoreye indirimbo yitwa Ni Forever ihita inakundwa cyane kuko ubu ifite abarenga Miliyoni 8 n'ibihumbi 600 bamaze kuyireba mu mwaka imaze ishyizwe hanze.

Umuramyi Meddy Ngabo nawe ubwo yakoraga ubukwe na Mimi yamukoreye indirimbo ayita My Vow kuri ubu imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 54 kuri YouTube naho AG Promoter akaba yarabikoze ubwo yakoraga ubukwe na Micky amukorera iyitwa Forever.