Mu mafoto: Reba uko ibyamamare Byinshi Byizihije umunsi w'abakundana bimeranye n'abo bakundana
Mu mafoto: Reba uko ibyamamare Byinshi Byizihije umunsi w'abakundana bimeranye n'abo bakundana
Kuwa 14 z'ukwezi kwa kabiri ni umunsi wahariwe abakundana aho ibyamamare byinshi biba bihanzwe amaso na rubanda bareba uko uyu munsi wagenze hagati yabo n'abo bakundana,Reka turebere hamwe uko abakomeye mu myidagaduro bari baryohewe n'uyu munsi uba rimwe mu mwaka.
Nyuma y'uko umunsi w'abakundana ubaye ugasiga bamwe mu byamamare batamajwe n'urukundo,hakomeje gukwirakwizwa amafoto y'ibi byamamare aho bagiye bashimira abakunzi babo kubw'impano bagiye babaha kuri uyu munsi muri abo hakaba harimo Niyo Bosco n'umukunzi we,Lynda Priya,Meddy n'abandi.
Mu buryo bw'uruhererekane rw'inkuru n'amafoto yabo reka Tugaruke kuri aba bamaze kwerekana abakunzi babo n'ibihe byiza bagiranye ndetse cyane ko bagiye babwirana amagambo aryoshye.
Tukowote na Kibasumba
Ku isonga hari abakinnyi ba filimi nyarwanda Tukowote na Kibasumba amaze iminsi yambitse impeta babwiranye amagambo aryoheye amatwi banaboneyeho kugaragaza ibyari byaragizwe ibanga ku rukundo rwabo ubwo uyu mugabo yahishuraga ko uwo aherutse kwambika impeta y'urukundo ari uyu Kibasumba bahuriye mu ruganda rwa Cinema.
Niyo Bosco na Irene Mukamisha
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Niyo Bosco n'umufasha we Mukamisha Irene nabo nyuma yo kugirana ibihe byiza kuri uyu munsi bananiwe kubigumana maze bagaragaza akari ku mutima wabo aho uyu mufasha wa Niyo Bosco yagiye ku mbuga nkoranyambaga agashyiraho amwe mu mashusho yerekana ko nawe umugabo we baherutse kurushinga yamugeneye indabo nziza nk'ikimenyetso cy'urukundo amukunda amafoto yarengejeho ko akunda cyane uyu mugabo we kandi ko azahora amukunda.
Lynda na Christian
Mugihe abandi bagiye bashimagiza abakunzi babo babatomora bikomeye umukinnyi wa Filimi Nyarwanda Lynda Nkusi we yabwiye umugabo we ko amukunda kandi ko babaye nk'ipata n'urugi.
aya magambo ni akubiye muyo yakurikije Ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram akunfa gucishaho amakuru ye ya buri munsi aho uyu mugabo nawe yibukije umugabo we ko akimubona bwa mbere bahura yiyumvishemo urukundo rutagereranwa ibyo amushimira ku kuba yaratumye aba uwe maze arenzaho ati umunsi mwiza.
Meddy na Mimi
Umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga Meddy we n'umufasha we Mimi ni abandi mu byamamare bagaragaye bameze neza kuri uyu wa 14 Gashyantare w'ibyishimo ku bafite abakunzi aho nabo bunze mu iry'abandi bakifurizanya umunsi mwiza dore ko mu mashusho bashyize hanze bagaragaraga bari hanze bisa no gusohoka kw'abakundana.
Urukundo rw'aba ni rumwe mu zifatirwaho urugero byumwihariko ku bifuza gushakana kubera uburyo ari umuryango uba wishimye mu bihe bitandukanye nk'uko nabo babigaragaza.





