Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka

Mar 18, 2024 - 05:14
 0
Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka

Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka

Mar 18, 2024 - 05:14

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, irasuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Umushinga w’itegeko rishya, abadepite bagomba gusuzuma kuri uyu wa Mbere, usaba ko mu Rwanda abantu bujuje imyaka 18 bashobora gushyingirwa mu gihe hari impamvu zumvikana kugirango hemerwe irengayobora.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda imyaka umuntu yemerewe gushyingirwaho ni 21 nta rengayobora (exceptions).

Mu mpaka zagiye zigibwa kuri aya mavugurura y’iri tegeko abasaba ko imyaka yo gushyingirwa yava kuri 21 ikajya kuri 18 bagiye berekana ko ibindi bihugu bisigaye byemerera abantu gushyingirwa guhera ku myaka 14 kuzamura. Abandi bagiye bagaragaza ko umuntu w’imyaka 18 afatwa nk’ukuze imbere y’amategeko.

Ku rundi ruhande, abaturage bo mu turere 19 babashije kugeramo basabwa ibitekerezo kuri iri tegeko abenshi bagaragaje ko umwana w’imyaka 18 atabasha gutunga urugo.

Icyo gihe muri za 2014, Depite Kayiranga Alfred Rwasa, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko avuga ko abandi bagiye berekana impungenge z’uko mu Rwanda ufite iyo myaka 18 akenshi aba akiri mu mashuri, abandi nabo bavuga ko aba akiri muto cyane ndetse n’ingingo ze z’umubiri ziba zitarakomera.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501