Haruna niyonzima yinjiye mu butoza

Feb 21, 2026 - 20:52
 0
Haruna niyonzima yinjiye mu butoza

Haruna niyonzima yinjiye mu butoza

Feb 21, 2026 - 20:52

Umukinnyi Niyonzima Haruna waciye mu makipe akomeye mu Rwanda no hanze yinjiye mu mwuga w'ubutoza byeruye aho agiye gushaka ubumenyi hanze y'u Rwanda

Nubwo yakiniye amakipe menshi mu Rwanda no hanze yarwo,nyuma yo kureka gukina umupira Haruna Niyonzima wakiniye amakipe akomeye muri Afurika ashobora kugaruka mu maso y'abanyarwanda n'abandi bamukunze mu kibuga aho azaba agaragara mu nshingano zo gutoza.

Kuri ubu uyu mukinnyi wagacishijeho mu makipe nka APR FC,Rayon Sport n'andi arimo ayo muri Tanzania yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abatoza bagiye kujya kongererwa ubumenyi mu mwuga wo gutoza aho bazatorerwa mu gihugu cya Espagne ku bufatanye n'ikipe ya Atletico Madrid.

Niyonzima Haruna ni intambwe nziza yaba ateye mu rugendo rwe rwa ruhago nyuma yo kwandika amateka menshi mu makipe yagiye acamo aho yayafashije gutwara ibikombe byinshi haba ibyo mugihugu no ku rwego rwa afurika akahasiga izina rikomeye bigoye kuzagira undi ukora nk'ibyo yakoze.

Amwe mu mateka ya Haruna niyonzima atazibagirana hganjemo ayo yakoreye mu makipe ya APR FC,Yanga Africans yo muri Tanzania n'amavubi,ikipe y'igihugu y'u Rwanda kubera udutendo yagiye akora mu mikino yayakiniye mu marushannwa atandukanye haba ku rwego rw'igihugu no mu amakipe mato(club).

Nubwo Haruna NIyonzima yabaye igikomerezwa muri ruhago ntabwo ibihe byakomeje kumubera byiza kuko mu minsi ye ya Nyuma mu kibuga nk'umukinnyi yageze aho bimugoye nk'igihe yajyaga mu ikipe ya Rayon Sport abafana bamwishimiye yewe akakirwamo nk'umwami nyamara nyuma y'amezi make akaza kuyisohokamo atishimye nk'uko byari byitezwe.