Kigali yiteguye kwakira irushanwa rya CECAFA Wazee Tournament
Kigali yiteguye kwakira irushanwa rya CECAFA Wazee Tournament
Rwanda rugiye kwakira CECAFA Wazee Tournament 2026 izahuza abahoze bakina ruhago bo mu karere kuri Kigali Pele Stadium.
U Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo kwakira irushanwa mpuzamahanga rya CECAFA Wazee Tournament rihuza abahoze bakina umupira w’amaguru mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, ritegerejwe kubera i Kigali muri Kamena 2026.
Iri rushanwa rizabera kuri Kigali Pele Stadium tariki ya 5 n’iya 6 Kamena 2026, rikazahuza amakipe y’abakinnyi bafite imyaka irenga 35 bahoze bakinira amakipe akomeye ndetse n’amakipe y’ibihugu byabo mu myaka yashize.
Abategura iri rushanwa bavuga ko rifite uruhare rukomeye mu gusigasira amateka ya ruhago yo mu karere, aho rituma abakunzi b’umupira bongera kubona bamwe mu bakinnyi bubatse amateka muri ruhago y’Akarere ka CECAFA.
Ibihugu bizaryitabira birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tanzania yo izitabira ifite amakipe abiri bitewe n’ubushake n’ubwitabire bw’abahoze bakinayo ruhago.
Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ni yo izaba ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. Ni ikipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru nyarwanda ndetse ikaba ifite abafana benshi bakunda kongera kubona abakinnyi bayo b’ibihe byo hambere basubira mu kibuga.
Abateguye iri rushanwa bavuga ko atari uguhatanira ibikombe gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kubaka ubucuti hagati y’abahoze bakina ruhago ndetse no guha abakiri bato urugero rw’abakinnyi bagize uruhare mu iterambere ry’umupira mu karere.
Bamwe mu bakinnyi biteganyijwe ko bazitabira iri rushanwa ni abafite amazina azwi muri ruhago y’akarere, ibintu bikomeje gutuma abakunzi b’umupira bategerezanya amatsiko menshi iyi minsi y’imikino.
Mu mwaka ushize iri rushanwa ryabereye i Arusha muri Tanzania, ryegukanwa na C-Club yo muri Uganda nyuma yo gutsinda Railway Wanderers yo muri Kenya kuri penaliti, umukino wari wakurikiwe n’abafana benshi.
Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bavuga ko kwakira iri rushanwa bizafasha kuzamura ubukerarugendo bwa siporo ndetse binatume urubyiruko rwigira ku bakinnyi bafite amateka akomeye muri ruhago yo mu karere.
Iri rushanwa rikomeje gufatwa nk’ikiraro gihuza ibisekuru bitandukanye bya ruhago, aho abakunzi b’umupira bazabona amahirwe yo kongera kureba bamwe mu bakinnyi bahoze babashimisha bagaruka mu kibuga basusurutsa abafana.






