Imanizabayo yatwaye umudari wa zahabu muri Shampiyona nyafurika y'umukino ngororamubiri
Imanizabayo yatwaye umudari wa zahabu muri Shampiyona nyafurika y'umukino ngororamubiri
Ku wa kabiri tariki ya 12/5/2026, Emeline Imanizabayo w'umunyarwanda yabaye uwa mbere yegukana umudari wa zahabu mu marushanwa y’imikino ngororamubiri nyafurika yaberaga i Accra, muri Gana.
Uyu mukinnyi wo mu Rwanda Emeline Imanizabayo yakoze aya mateka nyuma yo kwegukana umudari wa zahabu muri metero 5000 mu bagore ubwo yagaragaraga bwa mbere mu marushanwa y’imikino ngororamubiri muri Afurika 2026 yabereye i Accra.
Uyu mu nyarwanda kazi w'imyaka 30 yegukanye uyu mudari wa zahabu ,akoresheje iminota 23:25.92 atsinda Samia Hassan wo muri Djibouti, watwaye ifeza akoresheje iminota 23: 26.34, naho Zeyen Ayelegn wo muri Etiyopiya yatwaye umuringa akoresheje iminota 23: 30.55.
Imanizabayo wahatanaga n'abandi bakinnyi bakomeye yagumye guhatana nabo muri irushanwa ryari rikomeye akomeza kubayobora.
Ayelegn yagerageje kumucaho hasigaye metero zigera kuri 250, ariko uyu mu Nyarwanda akomeza kubanikira anagera ku murongo ari uwa mbere yegukana umudari wa zahabu ,utaha mu Rwanda bwa mbere muri Shampiyona nyafurika y'umukino ngorora mubiri.
Imanizabayo ati: "Ndanezerewe cyane kandi nuzuye amarangamutima. Mbere y'amarushanwa, navuze ko nubwo ngiye guhatana n'abakinnyi bakomeye ariko nditwara neza nkabatsinda none Imana irabikoze, yakomeje agira ati" ndashimira abatoza banjye bamfashije kugera kuri iyi ntsinzi."
Imanizabayo Emeline yishimiye ibihe byiza ya gize 2026 kugeza ubu, amaze gutwara imidari ya zahabu muri metero 5000 mu bagore muri Shampiyona y’Ubuholandi muri Mata.
Imanizabayo yatwaye umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Ubuholandi
Abandi begukanye uyu mudari wa zahabu ba banyarwanda kazi ni Florence Niyonkuru (abagore 10,000m), umukinnyi Magnifique Mutesiwase (200m y'abagore), na Honorine Iribagiza (800m y'abagore).
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure






