Hatangajwe ibyerekezo bishya bizajya binyuramo imodoka rusange muri Kigali

Mar 12, 2024 - 13:18
 0
Hatangajwe ibyerekezo bishya bizajya binyuramo imodoka rusange muri Kigali

Hatangajwe ibyerekezo bishya bizajya binyuramo imodoka rusange muri Kigali

Mar 12, 2024 - 13:18

Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda, bashyize hanze imihanda mishya igiye gutangira gushyirwamo imodoka rusange zitwara abagenzi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, cyari kigamije kuvuga ku mpinduka mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda.

Mu mpinduka nshya, ni uko hari imihanda mishya cyangwa ibyerekezo 12 , byashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu busanzwe zitahabonekaga.

Iyo mihanda mishya harimo uzanyuramo imodoka zizengurukana abagenzi mu mujyi rwagati (CBD-Down Town Bus Park), imodoka zizajya ziva i Masaka, zigaca ahazwi nka 15 zikagera mu cyanya cyahariwe inganda, n’izizajya zinyura mu muhanda Masaka –Rusheshe.

Mu byerekezo bishya kandi byatangajwe, harimo icya Gare ya Nyanza-Gahanga-Nunga, icyerecyezo Nyanza-Bwerankori-Nyamirambo RP n’icya Bwerankori-Nyarurama.

Hari icyerecyezo Bumbogo-Kimironko, icyerecyezo Gasanze-Birembo-Kinyinya, icya Nyacyonga-Rutunga ndetse na Nyacyonga-Masoro.

Muri Gasabo kandi hashyizweho icyerecyezo gishya Nyabugogo-Karuruma-Jali, n’icyerecyezo Giti Kinyoni-Nyabugogo.

Muri rusange umujyi wa Kigali uzaba ubarizwamo ibyerekezo cyangwa se imihanda 79 inyuramo imodoka zitwara abagenzi.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501