Masisi: Ibintu bikomeje kuba bibi cyane, Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 ku dusozi twa Ndumba na Kashungamutwe
Masisi: Ibintu bikomeje kuba bibi cyane, Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 ku dusozi twa Ndumba na Kashungamutwe
Kuri uyu wa Kabiri, haravugwa imirwano mishya hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo hafi ya Bweremana, umurwa mukuru wa Sheferi ya Bahunde muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa n’uruhande rwa leta abitangaza, imirwano yatangijwe saa moya za mugitondo na M23 yibanze ku misozi ya Ndumba hafi ya Nyamubingwa (mu birometero nka 3 uvuye i Bweremana) na Kashungamutwe hafi ya Kabase (mu birometero nka 7).
Andi makuru ariko avuga ko imirwano yatangiye kuva saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa kabiri, 20 Gashyantare ku musozi wa Ndumba ku muhanda wa Shasha-Nyamubingwa, hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifashijwe na Wazalendo.





