Huye: Bahangayikishijwe n'urugomo rukorwa n'insoresore zikabagirira nabi
Huye: Bahangayikishijwe n'urugomo rukorwa n'insoresore zikabagirira nabi
Abatuye mu karere ka huye mu murenge wagishamvu baratabaza inzego z'ubuyobozi kubera insoresore zikora urugomo ndetse zigafata abagore n'abakobwa ku ngufu.
Abatuye mu karere ka Huye mu murenge wa gishamvu by'umwihariko abagore n'abakobwa batuye muri ako gace baratabaza inzego zishinzwe umutekano kubera insoresore zo muri uyu murenge bavugako zikora urugomo rukabije cyanee.
Bamwe mu bagore n'abakobwa bahatuye bavugako bavutse ari inzobe none ngo kuri ubu imibiri yabo by'umwihariko amasura yabaye urukara ndetse yuzuye inkovu kubera guhohoterwa n'insoresore bavugako zituye muri ako gace.
Ubwo umunyamakuru wa BIGEZWEHO yahageraga abaturage bamusanganije iki kibazo ngo akibagereze ku nzego zo hejuru kuko ngo inzego zo hasi nazo ngo zirabatinya. Kuko ngo zirakubita zikambura ndetse zigafata ku ngufu abagore n'abakobwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko batangiye ari abana bato ariko ngo kuri ubu babaye nk'ibyihebe ndetse ngo ikibabaje ngo nuko ababahohotera ari abantu basanzwe baturanye. Ariko ngo iyo batabaje inzego z'ubuyobozi ngo ntacyo babafasha kuko nabo barabatinya ngo hato batagirirwa nabi.
Ngo abayobozi bo muri aka gace nabo ngo batinya izi nsoresore ngo hato nabo batagirirwa nabi. Ngo baba bagura inzira ngo nabo batategerwa mu nzira bakagirirwa nabi. Abatuye muri ako gace ngo baratabaza inzego zo hejuru kuko ngo izo hasi zarananiwe kandi bavugako iki ari ikibazo gihangayikishije abaturage batuye muri kano gace.
Ni mu murenge wa Gishamvu ho mu mudugudu wa byimana ho mu karere ka huye.







