I Arusha Habereye Inama ya 25 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC: menya abayobozi bashya bashyizweho
I Arusha Habereye Inama ya 25 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC: menya abayobozi bashya bashyizweho
Kuri uyu wa 07 Werurwe 2026 I Arusha muri Tanzania yateraniye abayobozi bakuru b'ibihugu bigize EAC isiga bamwe mu bayobozi bahinduriwe Inshingano.
Ni Inama isanzwe ya 25 yateraniye I Arusha mu gihugu Cya Tanzania aho yari yitabiwe n'abayobozi bakuru b'ibihugu abandi bakaza bahagarariwe n'abamwe muba minisitiri aho hari hagamijwe kuganira ku ngingo zitandukanye cyane zihuriweho b'ibihugu muri aka gace ka afurika y'iburasirazuba.
Mu ibyabereye muri iyi nama byamaze gutangazwa ni uguhabwa Inshingano Nshya mu bagize komite y'uyu muryango wa afurika y'iburasirazuba barimo Perezida wa Uganda watangiye ku mugaragaro Inshingano zo kuyobora umuryango wa EAC.
Abayobozi bashya bashyizweho ni aba bakurikira:
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta museveni yatangiye kumugaragaro Inshingano zo kuyobora umuryango wa afurika y'iburasirazuba aho yahererekanyije ububasha na mugenzi we Perezida William Ruto wa Kenya.
Ambasaderi Stephen Patrick Mbundi wo muri Tanzania Yahawe Inshingano nk'umunyamabanga mukuru w'umuryango wa afurika y'iburasirazuba aho we yasimbuye Veronica Ndunva wo muri Kenya.
Nyuma y'ishyirwaho ry'abayobozi bashya b'uyu muryango Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta museveni washyizweho nk'umuyobozi mukuru wawo yabwiye abitabiriye Inama ko hakenewe ubufatanye bwa buri muntu ngo abatuye afurika y'iburasirazuba biteze Imbere kandi bakemure ibitarakozwe neza mu babanje kuyobora ibihugu byo muri aka gace.





